Kwibuka32: Rev. Baho Isaie yasabye urubyiruko n’amadini kuba umusingi w’u Rwanda ruzira Jenoside
Mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rev. Baho Isaie yagaragaje ko urubyiruko n’abanyamadini bafite uruhare rukomeye mu kurinda amateka no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro arambye.
Mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cy’Icyunamo cyatangiye ku wa 7 kugeza ku wa 13 Mata 2026, cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rev. Baho Isaie yatanze ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gukomeza kwibuka ariko baniyubaka, baharanira ubumwe n’amahoro arambye.
Yibukije ko kwibuka bidakwiye kuba gusa igihe cyo kuzirikana amateka, ahubwo ko ari n’umwanya wo gufata ingamba zo kubaka ejo hazaza heza.
Mu butumwa yatanze ku wa 10 Mata 2026, yashimiye Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abarokotse Jenoside, abagaragariza ko bari kumwe na bo mu bitekerezo no mu masengesho muri ibi bihe bikomeye.
Yagize ati: “Muri iki gihe cyo Kwibuka, turibuka ariko tuniyubaka. Duha icyubahiro abo twabuze, kandi tugahitamo ubumwe, urukundo n’ubumuntu.”
Rev. Baho Isaie yibanze cyane ku rubyiruko, arusaba kwigira ku mateka yaranze igihugu, rukagira uruhare rufatika mu kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.
Yashimangiye ko urubyiruko rufite inshingano yo kurinda amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, agaragaza ko ari rwo mizero y’ejo hazaza.
Yanasabye abayobozi b’amadini gukomeza kugira uruhare mu kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati: “Nk’abakozi b’Imana, tugomba gukomeza kwamamaza urukundo, imbabazi n’ubwiyunge, kandi tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”
Yongeyeho ko insengero zigomba kuba ahantu h’ihumure n’amahoro kuri bose, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yagarutse ku barokotse Jenoside, abashimira imbaraga n’ubudaheranwa bagaragaza nubwo bafite ibikomere bikomeye.
Yabahumurije agira ati: “Nubwo mufite ububabare bukomeye, mujye mwibuka ko mutari mwenyine. Imana iri hafi yanyu; irabahumuriza kandi ikabaha imbaraga.”
Yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza kugira icyizere, ashimangira ati: “Mukomeze kugira icyizere, ejo hazaza ni heza. Imana iri kumwe namwe, u Rwanda ruri kumwe namwe, natwe nk’Itorero rya Kristo turi kumwe namwe.”
