TOP7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo ziyoboye izindi muri iki cyumweru, zitanga ubutumwa bw’ihumure
1 min read

TOP7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo ziyoboye izindi muri iki cyumweru, zitanga ubutumwa bw’ihumure

Mu gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange turi mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakorari n’abahanzi baririmba indirimbo zokuramya Imana bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu gutanga ubutumwa bw’ihumure, ukwizera n’icyizere cy’ejo hazaza.

Muri iki cyumweru, hagaragaye indirimbo nshya zakunzwe cyane, zikomeje gukora ku mitima ya benshi kubera ubutumwa bukomeye zitanga arizo Gospel Today yaguteguriye, muburyo bukurikira;

1. IMBARAGA Y’IMBABAZI – Ambassadors of Christ Choir
Iyi ndirimbo igaruka ku mbaraga zo kubabarira, igasaba abantu kurekura inzika no kwakira amahoro ava ku Mana.

2. NZABONA ABANJYE – Deliverance Singers
Ni indirimbo itanga icyizere ku babuze ababo, ibibutsa ko kongera guhura bishoboka binyuze mu kwizera.

3. NI YESU – Bosco Nshuti
Umuhanzi Bosco Nshuti yibutsa abakristo ko Yesu ari we soko y’amahoro n’ihumure mu bihe byose.

4. MUGIHE CY’UMUBABARO – Salem Choir ADEPR Kabuga
Iyi ndirimbo ivuga ku buryo Imana iba iri hafi y’abari mu mibabaro, ikabaha imbaraga zo gukomeza urugendo.

5. HUMURA RWANDA – Duhuzumutima Choir ADEPR Muhima
Ni ubutumwa bwihariye buhumuriza Abanyarwanda, bubibutsa ko nubwo amateka ababaje yabayeho, hari ejo heza.

6. NTACYADUTANYA – Louange Choir ADEPR Gatsata
Iyi ndirimbo ishimangira ubumwe n’urukundo, ivuga ko nta kintu gishobora gutandukanya abantu bari mu rukundo rw’Imana.

7. HUMURA RWANDA – Rehoboth Choir
Na yo yibanze ku guhumuriza igihugu, igaragaza ko Imana ikomeza kuba hafi y’Abanyarwanda mu bihe byose.

Mu gihe twibuka kunshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izi ndirimbo zije nk’urumuri rutanga ihumure n’icyizere, zifasha abantu gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere by’amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *