Papa Leo XIV yashyizeho Umuyobozi w’Agateganyo muri Diyosezi ya Kondoa nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Mfumbusa
Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi yahawe inshingano zo kuyobora Diyosezi ya Kondoa by’agateganyo, mu gihe Kiliziya ikomeje icyunamo cy’urupfu rw’umushumba wayo wari umaze igihe ayiyobora kandi yaragize uruhare rukomeye mu itumanaho rya Kiliziya muri Afurika.
Papa Leo XIV yashyizeho Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi nk’Umuyobozi w’Agateganyo (Apostolic Administrator) wa Diyosezi ya Kondoa muri Tanzaniya, asimbuye by’agateganyo nyakwigendera Musenyeri Bernardin Francis Mfumbusa witabye Imana ku wa 14 Mata.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 22 Mata, gihurirana n’ikorwa ry’Igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyabereye i Dodoma aho yari arwariye.
Urupfu rwa Musenyeri Mfumbusa rwashenguye benshi muri Kiliziya Gatolika, cyane cyane abakoreraga muri Diyosezi ya Kondoa yayoboraga kuva mu 2011.
Nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Tanzaniya, Padiri Charles Kitima, yavuze ko “urupfu rwe rwaje rutunguranye nubwo yari asanzwe arimo kwivuza, ariko ikibazo cy’umutima cyaje gukomera kikamuhitana.”
Nyakwigendera Musenyeri Mfumbusa yavukiye i Arusha ku wa 1 Mata 1962, ahabwa Ubupadiri mu 1992 mbere yo gukora imirimo itandukanye ya gisaserdoti irimo ubusaseridoti mu maparuwasi, uburezi ndetse n’imiyoborere ya diyosezi.
Mu 2011, yagizwe Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi nshya ya Kondoa, aho yakomeje kuyiyobora anagira uruhare rukomeye mu guteza imbere itumanaho rya Kiliziya muri Afurika binyuze mu nama ya CEPACS yari ayoboye.
Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi ugiye kuyobora iyi diyosezi by’agateganyo, ni umwe mu bayobozi bashya bafite ubunararibonye mu murimo wa Kiliziya.
Yavukiye muri Tanzaniya mu 1973, ahabwa Ubupadiri mu 2010, akora imirimo irimo ubupadiri wungirije, ubuyobozi mu iyamamazabutumwa ndetse no kwigisha iyobokamana mu Butaliyani. Mu 2024, yagizwe Umwepiskopi Wungirije wa Arikidiyosezi ya Dodoma.
Uretse ubunararibonye mu buyobozi, Musenyeri Kibozi afite n’ubumenyi buhanitse mu bya tewolojiya, aho yakuye impamyabumenyi z’ikirenga muri Kaminuza yo mu Butaliyani i Florence.
Inshingano yahawe zo kuyobora Diyosezi ya Kondoa ifite ubuso bwa kilometero kare 13,210, izamufasha gukomeza ibikorwa by’iyogezabutumwa no kubungabunga umurongo mwiza w’imiyoborere, mu gihe hagitegerejwe uzatoranywa ngo abe umushumba uhoraho wayo.