Umwanditsi, umuririmbyi n’umuvugabutumwa: Mutesi Gasana mu rugendo rwo gusangiza abandi inkuru idasanzwe mu gitabo gishya
2 mins read

Umwanditsi, umuririmbyi n’umuvugabutumwa: Mutesi Gasana mu rugendo rwo gusangiza abandi inkuru idasanzwe mu gitabo gishya

Umwanditsi w’Umunyarwandakazi Mutesi Gasana usanzwe Ari umuramyi ndetse agakunda Ibikorwa by’ivugabutumwa, ategereje kumurika ku mugaragaro igitabo cye gishya cyiswe “Mulisa: From Exile to Legacy”, nyuma y’imyaka 15 amaze murugendo rwo kwandika no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.

Iki gitabo kigizwe n’impapuro 145 ni igihangano kiri mu bwoko bwa “historical fiction”, kivuga ku mateka y’u Rwanda binyuze mu rugendo rw’ubuhunzi, gushaka umwirondoro, no kongera kwiyubaka kw’igihugu. Ni inkuru itanga ishusho yimbitse y’ubuzima bw’Umunyarwanda mu bihe bitandukanye.Umuhango wo kumurika iki gitabo uzaba ku wa 26 Mata 2026, ukazabera muri Scheba Hotel, aho hitezwe guhurira abasomyi, abanditsi, abayobozi ndetse n’abandi bose bashishikajwe n’inkuru zubaka amateka n’indangagaciro z’igihugu.

Igitabo “Mulisa: From Exile to Legacy” kigiye kumurikwa ku mugaragaro i Kigali

Mutesi Gasana agiye kumurika Igitabo gishya kigaragaza urugendo rw’u Rwanda kuva mu buhungiro kugera ku iterambere

Igitabo “Mulisa: From Exile to Legacy” kivuga ku buzima bw’umusore wahuye n’ibikomere by’ubuhunzi ariko agakura afite icyerekezo n’urukundo rudasanzwe ku gihugu cye. Urugendo rwe rugaragaza insanganyamatsiko zirimo kwihangana, kumva aho umuntu abarizwa, no gukomeza kwiyubaka kw’u Rwanda.Mu magambo ye, Mutesi Gasana yavuze ko iki gitabo atari inkuru isanzwe, ahubwo ari ishusho y’amateka, umwirondoro n’imbaraga zaranze Abanyarwanda. Yagize ati: “Iki gitabo ni indorerwamo y’aho twavuye, aho turi, n’aho tugana.”

Yakomeje avuga ko imyaka amaze akora ubwanditsi n’ibikorwa bijyanye no guteza imbere umuco wo gusoma byamufashije gutegura neza iki gitabo, ku buryo ari umusaruro ushobora kugirira akamaro abasomyi batandukanye, cyane cyane abakiri bato bashaka kumenya amateka n’inkomoko yabo.

Ubuvanganzo nyarwanda bukomeje gutera imbere: Mutesi Gasana azanye igitabo gishya

Muri uwo muhango hazaba ibikorwa bitandukanye birimo gusoma ibice by’igitabo ku mugaragaro, ibiganiro ku ruhare rw’ubuvanganzo mu kubaka amateka y’u Rwanda, gusinyisha ibitabo, ndetse no gusabana hagati y’abitabiriye. Uyu muhango uzaba ari umwanya wo guha agaciro inkuru zubaka igihugu no gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma.

Mutesi Gasana ugiye kumurika igitabo “Mulisa: From Exile to Legacy” asanzwe ari umuramyi wuzuye Ubuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *