Ubuzima bwanjye ni wowe! Umugore yakunze umugabo wundi mugore kugera aho bimujyana kwa muganga
Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 38 wakunze umugabo w’undi mugore kugera aho byamujyanye kwa muganga, bivugwa ko yaba yararwaye indwara y’urukundo ubusanzwe izwi nk’indege.
Uyu mugore witwa Niyotwagira Josephine, asanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, akaba atuye mu Karere ka Gicumbi. Nubwo ari umubyeyi, avuga ko nyuma yo kurwara iyi ndwara yayikijijwe nuko uwo mugabo yamuremyemo icyizere cy’uko na we amukunda, yemeza ko umunsi umwe ashobora no kuziyahurra bitewe n’urukundo akunda uwo mugabo yitezeho kuzamuhoza amarira yatewe n’umugabo we wa mbere babyaranye.
Mu buhamya yatanze aganira na Radiyo Ishingiro, Niyotwagira yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umugabo babyaranye abana batanu, ubuzima bwe bwahindutse ubwigunge n’agahinda. Avuga ko yaje guhura n’umugabo witwa Bosco, ubusanzwe wari ufite urugo, ariko akamwiyumvamo mu buryo bwihariye.
Yagize ati: “Yarambwiye ngo umugore wanjye yahukanye waje tukibanira, ndavuga nti ese ko umugore yahukanye ntari mu rwahukaniro nk’uko nanjye byambayeho? Ndavuga nti ashobora kuba yarafashe wo kuba yashaka undi biranshanga. Ndyamye ndanamutekereza, ngiye kurya birananira.”
Uyu mugore avuga ko uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rwe rwagendaga rwiyongera ku buryo atiyumvishaga. Yemeza ko yatangiye kumutekereza buri gihe, ndetse agasenga asaba Imana kuzamuhuza na we, ibintu bigaragaza ko yari yamaze kumukunda.
Yagize ati: “Ndongera ndamutekereza nkamukumbura nkumva nshaka kuba namubona. Nkapfukama mu cumba ndimo ndasenga ndi njyenyine nti Mana wampaye Bosco numpa Bosco uzaba umpanaguye amarira yose narijijwe n’uriya wa mbere.”
Igihe Bosco yemeye ko bakundana, byamuhaye ibyishimo bikomeye ndetse atangira kumufata nk’ishingiro ry’ubuzima bwe.
Ati “Ubuzima bwanjye ni wowe, bakuntsindaho byo ndabyiteguye. Kumbwira umutungo ntabona uwo nshaka nta kintu byamarira.”
Icyakora, uyu mugore yemeza ko hari igihe uyu mugabo yakunze amubera umutwaro, cyane cyane mu gihe uwo mugabo aba amubwiye ko atakimukeneye maze bikamubabaza kugeza ubwo ajya arwara indwara y’urukundo.
Aragira ati: “…Ku buryo muzumva naniyahuye. Numva kumubura na byo ari urupfu. Iy atabyemera ngo turyamane anyereke urukundo uko nabishakaga njye mba narapfuye, nari kwiyahura umubabaro ukagabanuka.”
Niyotwagira avuga ko iyo Bosco atamwitabaga cyangwa akamwima urukundo, byamugiragaho ingaruka zikomeye ku buryo arwara indwara y’urukundo izwi nk’Indege. Yongeraho ko hari igihe yajyanwaga kwa muganga, ariko agakira ari uko uwo mugabo aje kumureba cyangwa bavuganye.
Ati: “Iyo turi kumwe mba numva ntawampangara. Nta wundi wigeze atuma ndwara ngo njye kwa muganga.”
Uyu mugore agaragaza ko urukundo afitiye Bosco rurenze ibindi byose, ku buryo avuga ko atajya no mu ijuru atari kumwe na we kuko amukunda kurusha uko akunda abana be n’Imansa yabaremye.
Yagize ati: “Ndagukunda cyane ku buryo ngiye no mu ijuru nta musiga kuko ngezeyo nkamubura ahari nagaruka. Ijuru ryanjye ni we.”
Uyu mugore akomeza ashimangira ko nubwo ubu uwo mugabo amwereka ko ashaka kuva mu rukundo muri iyi minsi, Niyotwagira akomeza gushimangira ko atazigera amureka ku buryo niyo yapfa yifuza ko ari we babanza gushyingura mbere y’uyu Bosco.
Abahanga mu by’imitekerereze bagaragaza ko ibibazo nk’ibi bisaba ubujyanama n’ubuvuzi bwihariye, kugira ngo uwo byabayeho ashobore kongera gusubira mu buzima busanzwe.