Umuramyi Martine wamamaye nka Marvine  yatangiye urugendo  rwo gutegura ubukwe bwe
1 min read

Umuramyi Martine wamamaye nka Marvine yatangiye urugendo rwo gutegura ubukwe bwe

Umuramyi Marvine usanzwe abarizwa muri Bethesda Holy Church, akaba azwiho impano idasanzwe yo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye kuba isoko y’ibyishimo mu itorero nyuma y’inkuru nshya imwerekeyeho yakiranywe ibyishimo byinshi n’abakirisitu.

Uyu muramyi umaze igihe akorana n’abaramyi bakomeye mu Rwanda, akaba asanzwe abarizwa muri True Promise Ministries Rwanda, akomeje kugaragaza intambwe nziza mu buzima bwe bw’umwuka.Ku Cyumweru taliki ya 03 Gicurasi 2026, ni bwo Marvine yerekanwe mu rusengero nk’umugeni uri mu myiteguro yo gutangira urugendo rushya rw’ubukwe.

Ni igikorwa cyabereye mu mucyo no mu byishimo byinshi, aho abayoboke b’itorero n’inshuti ze bari baje kumushyigikira no gusangira na we uwo munsi udasanzwe.Iyi nkuru y’itangizwa ry’umushinga w’ubukwe bwa Marvine yakiranywe urugwiro n’abakirisitu benshi, by’umwihariko abo basanzwe bakorana mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Marvine wo muri Bethesda Holy Church yinjiye mu myiteguro y’ubukwe

Abamuzi bavuga ko ari intambwe ishimishije igaragaza uburyo Imana ikomeza kumwagura no kumwongerera imigisha mu buzima bwe.Marvine azwiho kwitanga cyane mu murimo w’Imana, by’umwihariko mu bijyanye no kuramya no guhimbaza, aho yakoranye n’abaramyi banyuranye bafite amazina azwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ubufatanye bwe n’abo baramyi bwatumye izina rye rirushaho kumenyekana no gukundwa n’abatari bake.

Abayobozi b’amatorero ndetse n’abakirisitu bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo yafashe, bamwifuriza urugo ruhire ruzubakwa ku musingi w’Imana. Bagaragaje ko kuba yarafashe umwanzuro wo kubaka urugo ari ikimenyetso cy’ubukure n’ubuyobozi bwiza bw’Imana mu buzima bwe.

Mu gihe imyiteguro y’ubukwe igikomeje, abakunzi ba Marvin ndetse n’abamushyigikiye mu murimo we bakomeje kumusabira no kumuba hafi, bategereje umunsi mukuru uzarangwa n’ibyishimo byinshi. Ni urugendo rushya rutangiye, rufite icyizere cy’ejo heza hashingiye ku rukundo n’ubuyobozi bw’Imana.

Marvine asanganwe ubuhanga bwo gutegura indabo neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *