Umuhanzi Muneza Christopher yasabye Kiliziya Gatolika kongera imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana
1 min read

Umuhanzi Muneza Christopher yasabye Kiliziya Gatolika kongera imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana

Mu kiganiro “Catholic Influencers Connect” cyitabiriwe na Antoine Cardinal Kambanda, Muneza Christopher yagaragaje ko ko gushyiraho umwanya wo kuramya Imana bishobora gufasha urubyiruko kuguma muri Kiliziya no kunyurwa n’imisengere yayo.

Yabivugiye mu kiganiro cyiswe “Catholic Influencers Connect” cyahuje Antoine Cardinal Kambanda n’abafite izina ku mbuga nkoranyambaga, cyabereye muri Sainte Famille Hotel ku wa 1 Gicurasi 2026.

Muneza Christopher yavuze ko kimwe mu bituma bamwe mu rubyiruko rw’Abagatolika bajya mu yandi matorero ari uko batabona umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bubanyura.

Yagize ati: “Hakabayeho igihe, n’iyo byaba mbere ya Missa, hakabaho abantu baririmbira Imana abantu bagahimbaza Imana bakumva baranyuzwe. Buriya umuziki uruhura umutima, noneho byahura n’amagambo ya Liturujiya byakora ku mutima kurushaho.”

Yakomeje agaragaza ko hari urubyiruko rwinshi azi rujya mu yandi matorero nubwo rwitwa Abagatolika, ashima ko hakwiye gushakwa ibisubizo birambye kuri iki kibazo.

Ati: “Hari urubyiruko benshi nzi bajya mu yandi matorero kandi bitwa abo muri Kiliziya Gatolika.”

Ku bijyanye n’umuziki wa Kiliziya, Christopher yasabye ko wakongerwamo imbaraga, hagatoranywa indirimbo zifite ireme kandi zihuye n’ubutumwa bwiza, ndetse zigahabwa umwanya uhagije mu bitangazamakuru bya Kiliziya kugira ngo zigere kuri benshi.

Yagarutse kandi ku kibazo cy’ibikoresho by’amajwi n’inyubako zimwe na zimwe za Kiliziya, avuga ko bidakwiye gusigara inyuma kuko bigira ingaruka ku buryo ubutumwa bugera ku bayitabira.

Yagize ati: “Hakwiye kubaho uburyo bugezweho bwo kunoza amajwi, kugira ngo amagambo atangirwa muri Misa yumvikane neza kuri buri wese.”

Mu gusoza, Muneza Christopher yagaragaje ko kongera umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, kunoza umuziki wa Kiliziya no guteza imbere uburyo bw’amajwi ari bimwe mu byafasha Kiliziya Gatolika kugumana urubyiruko rwayo no kururinda kujya gushakira ihumure ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *