Uwari urangije Kaminuza yarize amarira y’ibyishimo nyuma y’uko umukunzi we amwambitse impeta ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi
Umukobwa wari urangije amasomo ye ya kaminuza yasazwe n’ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko umukunzi we amusabye ko yazamubera umugore ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi, ibintu byahindutse nk’umunsi w’ibirori bibiri icyarimwe.
Iyi nkuru yigaruriye benshi nyuma yuko umukobwa yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yatangaga ukuboko kugira ngo yambikwe impeta, mbere yo gupfukama na we agahobera uwo mukunzi we mu buryo bwuje urukundo.
Ibi byabaye inkuru ikomeye yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko uwo musore akoreze igikorwa cyatumye ibirori byo kurangiza kamizuza bihagarara akanya gato, abantu bose bakareba icyo gikorwa cyuje urukundo cyakoze benshi ku mutima.
Byose byabereye muri Zambia, muri Kaminuza iherereye mu Mujyi wa Kitwe, uri mu Ntara ya Copperbelt mu birori byo gutanga impamyabumenyi ya Copperbelt (CBU). Uyu mukobwa yatunguwe n’icyo gikorwa cyabereye imbere y’abandi banyeshuri barangije amasomo n’abashyitsi bari bitabiriye uwo muhango.
Uwo musore utatangajwe amazina ye, yapfukamye imbere ye akimara guhabwa impamyabumenyi, maze imbaga y’abantu itangira kumukomera amashyi no kwishimira uwo mwanya wihariye.
Uwo mukobwa yari afite indabo mu ntoki, mu gihe uwo mukunzi we yapfukamye imbere ye, amafoto n’amashusho bifatwa kugira ngo bizibukwe iteka. Yagaragaye yarenzwe n’ibyishimo, ndetse ameze nk’uhuhwa n’umuyaga mu maso mu gihe yitegerezaga inzara ze zari zitunganyijwe neza.
Nyuma yaho, yatanze ukuboko kwe kw’ibumoso, umukunzi we amwambika impeta, maze imbaga y’abantu irushaho gusakuza no kumukomera amashyi. Uwo mukobwa yahise apfukama, ahobera uwo mukunzi we mu buryo bwuje urukundo, bishimira uwo mwanya bari bahuriyeho imbere y’abandi banyeshuri n’inshuti.
Uwo musore yamusomye ku gahanga, na we amwiyegereza amuhobera, amushyira amaboko ku bitugu. Nyuma yaho, yamufashije guhaguruka, bafatana mu ntoki, bongera guhoberana cyane mbere yo kugenda bafatanye mu ntoki berekeza mu byicaro.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’uko uwo mukobwa yemeye gusabwa, batanga ibitekerezo byuzuyemo amarangamutima:
Mär Thä yagize ati: “Yabikoze neza kuko wari umunsi wa nyuma kuri CBU, biba umunsi utazibagirana.”
Mimi we yagize ati: “Tekereza kurangiza kaminuza unahabwa impeta icyarimwe! Turagushimiye cyane!”
Brie ati: “Kuki ndimo kumwenyura nk’umusazi? Turagushimiye nubwo tutaziranye!”
Grace Chishimba ati: “Ndi hano ndimo kumwenyura nk’umusazi. Urukundo ni rwiza cyane!”