Arsene Tuyi agiye kumurika album “Inzu Ya 2” mu gitaramo kidasanzwe i Kigali
Umuramyi Arsene Tuyi yatangaje igitaramo gikomeye cyo kumurika no kumva bwa mbere album ye nshya yise Inzu Ya 2 igikorwa kizwi nka Album Listening Party. Ni igikorwa gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kikazabera ahazwi cyane mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko bigaragara ku makuru yatangajwe, iki gikorwa kizaba ku wa 24 Gicurasi guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM), kikazabera muri Dove Hotel. Biteganyijwe ko abazitabira bazabona umwanya wihariye wo kumva iyi album nshya mbere y’uko ishyirwa ku mugaragaro ku mbuga zitandukanye.
Iyi Listening Party izaba ari umwanya mwiza wo kwegerana hagati y’umuhanzi n’abakunzi be, aho bazanasangira ibitekerezo ku bihangano bye bishya, ndetse bakarushaho gusobanukirwa ubutumwa buri muri iyi album nshya.Arsene
Arsene Tuyi azaba ari kumwe n’abandi baramyi ndetse n’abatumirwa batandukanye bazafasha gutuma igikorwa kirushaho kuba cyiza.Ku bijyanye n’amatike, hatanzwe ibyiciro bitandukanye kugira ngo buri wese abashe kubona uburyo bwo kwitabira. Itike ya Silver ku muntu umwe igura 30,000 Frw, mu gihe ku bantu babiri ari 50,000 Frw. Hari kandi icyiciro cya Gold aho umuntu umwe azishyura 50,000 Frw, naho abashakanye cyangwa babiri bishyure 80,000 Frw.Abifuza kubona amatike cyangwa amakuru arambuye kuri iki gikorwa bashobora gukoresha kode ya 6692752#, cyangwa bakavugana n’abategura igikorwa kuri nimero yatanzwe.

Kigali igiye kwakira ibirori byo kumva album nshya ya Arsene Tuyi
Ibi bigaragaza ko imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru hagamijwe kwakira neza abazitabira.Iki gikorwa kije gikurikira indi mishinga ikomeye Arsene Tuyi amaze iminsi akora, bikaba byitezwe ko album “Inzu Ya 2” izaba igaragaramo indirimbo zikomeye zizafasha benshi mu kurushaho kwegera Imana no gukomeza urugendo rwo kuyiramya. Abakunzi b’umuziki wa Gospel biteguye kwakira iyi album nshya n’ibyishimo byinshi.
