Urenze kuba uri umugabo wanjye! Agasaro Tracy yagaragarije umugabo we urukundo ku isabukuru ye y’amavuko amwita isengesho ryasubijwe
2 mins read

Urenze kuba uri umugabo wanjye! Agasaro Tracy yagaragarije umugabo we urukundo ku isabukuru ye y’amavuko amwita isengesho ryasubijwe

Mu butumwa bwuje urukundo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Agasaro Tracy yashimye umugabo we Rene Patrick, agaragaza ko ubuzima bwe ari igihamya cy’urukundo rushingiye ku kwizera Imana amwita isengesho ryasubijwe.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy, yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we bakorana umuziki Rene Patrick, amushimira uruhare rwe mu buzima bwe ndetse n’urukundo rwabo rufite imizi mu kwizera Imana.

Ni ubutumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ku mugoroba wo ku wa 5 Gicurasi 2026, ubwo yashyiragaho videwo maze akayiherekeresha amagambo agaragaza amarangamutima yuzuye urukundo n’ishimwe maze avuga ko umugabo we ari nk’urumuri rumumurikira.

Yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo Imana yampitiyemo. Kuri uyu munsi Ijuru ryanditse izina ryawe mu Isi utaje nk’umugabo gusa ahubwo uje nk’urumuri.”

Yakomeje agaragaza uko abona umugabo we mu buzima bwe bwa buri munsi, amwita igisubizo cy’isengesho ryasubijwe kuba amufite nk’umugabo ndetse gukunda Imana kwe abimufatiraho nk’urugero.

Ati: “Urenze kuba uri umugabo wanjye, uri isengesho ryasubijwe, ubuhamya mbamo buri munsi. Ukwizera kwawe kurankomeza, urukundo rwawe rukamfubika, kugendana kwawe n’Imana bikantera roho yanjye ikabyigiraho.”

Mu magambo yiganjemo urukundo, Tracy yavuze ko gukunda Rene Patrick kuri we ari nk’igitangaza atari yarigeze abona, maze asoza amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Ati: “Kugukunda birera, bimeze nko guhagarara mu gitangaza ntigeze ntekereza ko nabona. Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye.”

Urugendo rw’urukundo rw’aba bombi rwatangiye gufata indi ntera ku wa 17 Nyakanga 2020, ubwo Rene Patrick yambikaga impeta Tracy Agasaro, bemeranya kubana akaramata. Nyuma yaho, ku wa 27 Ugushyingo 2021, yaramusabye anamukwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubukwe bwabo bwakurikiyeho bwabaye ku wa 4 Ukuboza 2021, aho basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana n’abantu, batangira urugendo rushya nk’umuryango.

Uretse urukundo rwabo nk’abashakanye, aba bahanzi banahuriye ku murongo umwe w’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Imirimo yawe” na “Jehovah”, zikomeje gufasha benshi kwegera Imana.

Ubutumwa bwa Tracy bwakiriwe neza n’ababakurikira, benshi bagaragaza ko urukundo rwabo ari urugero rwiza rw’imibanire bifuza kuzabamo, gufashanya no kubahana mu rugendo rw’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *