Tonzi agiye kugeza ubutumwa bw’isanamitima i Musanze mu gitaramo Dwelling In His Presence
1 min read

Tonzi agiye kugeza ubutumwa bw’isanamitima i Musanze mu gitaramo Dwelling In His Presence

Dwelling in His Presence ni igitaramo kizabera kuri Zion Temple Musanze ku wa 10 Gicurasi 2026 giteganyijwe guhuriza hamwe abakirisitu mu mwuka wo kuramya no kwakira ubutumwa bw’ihumure binyuze muri gahunda ya “Humura Healing Tour”.

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka no kwiyubaka, umuhanzi w’inararibonye mu muziki wa Gospel, Tonzi, ategerejwe mu Karere ka Musanze mu gitaramo cyihariye cyitezweho kugeza ku bakitabira ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima.

Iki gitaramo cyiswe “Dwelling In His Presence” cyateguwe na Boanerge Worship Team yo muri INES Ruhengeri, kikazabera kuri Zion Temple Musanze guhera saa munani z’amanywa, aho kwinjira ari ubuntu. Abagiteguye bagaragaza ko ari umwanya wo gufasha abantu kwegera Imana no kongera ubusabane na Yo.

Tonzi uzwi mu ndirimbo zirimo “Humura,” azaza azanye gahunda ye yise “Humura Healing Tour”, igamije kuzenguruka igihugu ageza ubutumwa bwo gukira ibikomere byo mu mutima binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

Yatangaje ko yiteguye guhura n’abakunzi be bo mu Majyaruguru no gufatanya n’abandi baramyi mu kugeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda.

Muri iki gitaramo, azahurira ku ruhimbi n’andi matsinda arimo Blessing Key Choir, Hohma Worship Team, Living Hope Choir na Boanerge Worship Team, bikaba biteganyijwe ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye byo mu Majyaruguru muri uyu mwaka.

Nyuma y’imyaka irenga 20 mu muziki wa Gospel, Tonzi akomeje kugaragaza uruhare rwe mu gufasha abantu gukira ibikomere no kongera ibyiringiro, ibintu bituma ibitaramo bye bifatwa nk’ahantu ho kwakirira ubutumwa bwimbitse bw’ihumure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *