Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 07 Gicurasi
Turi ku wa 7 Gicurasi 2026.
Wizihizwa nk’uwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana muri Amerika. Ni umunsi kandi w’abasemuzi muri icyo gihugu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi
1994: Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho barishwe.
1999: Perezida wa Guiné Bissau, João Bernardo Vieira, yahiritswe ku butegetsi.
2000: Vladimir Putin yarahiriye kuyobora u Burusiya.
2004: Umushoramari w’Umunyamerika, Nick Berg, yishwe aciwe umutwe n’indwanyi za (…)
Turi ku wa 7 Gicurasi 2026.
Wizihizwa nk’uwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana muri Amerika. Ni umunsi kandi w’abasemuzi muri icyo gihugu.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Rosa Venerini na Mutagatifu Flavia Domitilla.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi
1994: Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho barishwe.
1999: Perezida wa Guiné Bissau, João Bernardo Vieira, yahiritswe ku butegetsi.
2000: Vladimir Putin yarahiriye kuyobora u Burusiya.
2004: Umushoramari w’Umunyamerika, Nick Berg, yishwe aciwe umutwe n’indwanyi za Islamic State, zifashe amashusho nyuma zikayasakaza kuri internet.
Mu muziki
2024: Ushinzwe umutekano wakoraga izamu ku rugorwa Drake yarasiwe imbere yarwo ahita ajyanwa mu bitaro ikubagahu. Icyo gihe polisi ntiyatangaje niba Drake yari iwe ubwo ibyo byabaga. The guard was taken to hospital in a serious condition.
Abavutse
1998: Havutse Dani Olmo, Umunya-Espagne uri mu bakinnyi bagezweho mu Ikipe ya FC Barcelone.

1999: Cody Gakpo ukinira Liverpool mu Bwongereza.

Abapfuye
2000: Douglas Fairbanks Jr., umukinnyi wa filimi wamenyekanye muri The Prisoner of Zenda.