Ntibisaba gushaka no kubyara ngo umuntu yishime_Imyumvire mishya mu rubyiruko rwa Gen Z
2 mins read

Ntibisaba gushaka no kubyara ngo umuntu yishime_Imyumvire mishya mu rubyiruko rwa Gen Z

Ubuzima buhenze, ibibazo by’amarangamutima n’impinduka mu ndangagaciro biri gutuma benshi mu rubyiruko bemera ko umuntu ashobora kubaho yishimye atarashatse cyangwa adafite abana.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe ku rubyiruko rwo mu gihe cya none ruzwi nka Gen Z ni ukuvuga abavutse hagati 1999_2015, bwagaragaje ko hari impinduka zikomeye mu buryo rubona ubuzima, urukundo n’umuryango, aho benshi batakibona gushaka cyangwa kubyara nk’ibintu by’ingenzi kugira ngo umuntu abe afite ubuzima bwuzuye.

Raporo yiswe “The State of Today’s Family” yakozwe na Barna Group igaragaza ko nubwo benshi muri uru rubyiruko bacyifuza gushaka no kubaka imiryango, ubuzima buhenze n’ibibazo by’ubukungu biri gutuma benshi babishyira inyuma.

Hari kandi n’abavuga ko mbere yo gufata icyemezo nk’ishyingiranwa, babanza kwita ku buzima bwo mu mutwe no ku marangamutima yabo.

Mu bantu barenga 3,500 babajijwe muri Kanama 2024, abagera kuri 74% by’urubyiruko rwa Gen Z bavuze ko umuntu ashobora kugira ubuzima bwiza kandi bwuzuye nubwo yaba adafite abana.

Ni mu gihe 67% gusa ari bo bemera ko gushaka ari ingenzi kugira ngo abana bakurire mu muryango uhamye, imibare iri hasi ugereranyije n’andi matsinda y’imyaka.

Abashakashatsi bavuga ko uru rubyiruko rugaragaza urwego rwo hejuru rw’impungenge n’ukutamenya neza uko ejo hazaza hazaba hameze. Kwiyongera kw’igiciro cy’amazu, amashuri ndetse n’ubuzima bwa buri munsi biri mu bituma benshi batinya gufata ibyemezo bikomeye birimo gushaka no kubyara hakiri kare.

Ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe na George Barna afatanyije na Cultural Research Center bwagaragaje kandi ko Gen Z ari ryo tsinda rifite umubare muto cyane w’abafite imyizerere ishingiye kuri Bibiliya muri Amerika, aho bivugwa ko abagera hafi kuri 1% gusa ari bo bafite iyo myumvire.

Bwanerekanye ko hari ubwiyongere bw’abemera imitekerereze ya “socialism”, kugabanuka kw’abashyigikira urushako rwa gakondo hagati y’umugabo n’umugore, ndetse no kwiyongera kw’abavuga ko nta kuri kudahinduka kubaho.

George Barna yavuze ko nubwo hari bamwe mu rubyiruko batangiye kongera kwiyegereza ukwizera no gusoma Bibiliya, ibimenyetso by’ivugururwa rikomeye mu buryo bwo kwizera bitaragaragara neza.

Yashimangiye ko amatorero n’abakristu bakuru bafite inshingano zo gufasha uru rubyiruko gukura mu kwizera no gusobanukirwa impamvu z’indangagaciro za gikristo, aho kwibanda ku bikorwa byo hanze gusa.

Nk’uko byatangajwe na The Christian Post, ubu bushakashatsi bwerekana ko Gen Z iri kuzana ishusho nshya y’uburyo abantu bashobora kureba urukundo, umuryango n’ubuzima muri rusange, ariko kandi bukagaragaza ibibazo bikomeye bishobora kugira ingaruka ku hazaza h’indangagaciro n’ukwizera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *