Germaine wo muri Alicia na Germaine yasabye ubufasha bw’amasengesho
Germaine yavuze ko ari mu gihembwe cya nyuma cy’amashuri yisumbuye mbere yo kwinjira byimazeyo mu murimo wo kuririmbira Imana, asaba inkunga y’isengesho.
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia, wo mu itsinda Alicia na Germaine yasabye abakunzi babo gukomeza kumushyigikira mu masengesho mu gihe yitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.
Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram rw’iri tsinda ahuriyemo n’umuvandimwe Alicia ryitegura kwizihiza bwa mbere Miliyoni imwe y’abarebye indirimbo yabo “Uriyo”, yavuze ko ari mu gihembwe cya nyuma cy’amashuri yisumbuye kandi ko nyuma yo kurangiza azabona umwanya uhagije wo gukomeza umurimo wo kuririmbira Imana.
Ati: “Shalom! Ndifuza ko mwansengera, iki ni cyo gihembwe cya nyuma nkasoza amashuri yisumbuye nkaza nkakora Umurimo w’Uwantumye.”
Germaine uzwiho ubuhanga mu ndimi zitandukanye, yavuze aya magambo mu gihe iri tsinda riri kwitegura kwizihiza abantu miliyoni imwe bamaze kureba indirimbo yabo “Uriyo” kuri YouTube.
Alicia na Germaine ni bamwe mu bahanzi bakiri bato bakomeje kwigaragaza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho bakomeje kugira abakunzi benshi kubera ubutumwa bwiza banyuza mu bihangano byabo.
Iri tsinda rikomeje ubutumwa bwaryo mu ndirimbo zitandukanye zirimo Uriyo, Ibendera, Ndahiriwe, Ihumure, Wa Mugabo, Rugaba ndetse na Urufatiro. Indirimbo Uriyo na Ibendera ni zimwe mu ndirimbo zabafashije cyane kumenyekana mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Kanda hano urebe indirimbo yabo Uriyo