Umunsi nku’uyu mu mateka: Tariki ya 09 Gicurasi
1 min read

Umunsi nku’uyu mu mateka: Tariki ya 09 Gicurasi

Turi ku wa 9 Gicurasi 2025.
Ni Umunsi w’Ubumwe n’Amahoro mu Burayi ufatwa nk’uwabyaye ubumwe bwabwo n’uwarangiriyeho intambara ya kabiri y’Isi kuri uwo mugabane. (Europe Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Habaye imishyikirano ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda n’abasirikare b’Abafaransa.
1955: U Budage bw’Uburengerazuba bwinjiye mu muryango wa NATO.
2001: Muri Ghana, abafana 129 barapfuye nyuma y’uko umusifuzi afashe (…)

Turi ku wa 9 Gicurasi 2025.

Ni Umunsi w’Ubumwe n’Amahoro mu Burayi ufatwa nk’uwabyaye ubumwe bwabwo n’uwarangiriyeho intambara ya kabiri y’Isi kuri uwo mugabane. (Europe Day)

Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Isaiah, Pachomius na Mutagatifu Louise

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Habaye imishyikirano ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda n’abasirikare b’Abafaransa.

1955: U Budage bw’Uburengerazuba bwinjiye mu muryango wa NATO.

2001: Muri Ghana, abafana 129 barapfuye nyuma y’uko umusifuzi afashe icyemezo kitavuzweho rumwe kigateza intugunda mu mukino wahuzaga Hearts of Oak na Asante Kotoko.

2020: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abatagira akazi bageze ku gipimo cya 19,9% bitewe n’icyorezo cya COVID-19, imibare icyo gihugu cyaherukaga mu 1929.

Mu muziki

2014: Hasohotse Album ya kabiri ya Michael Jackson nyuma y’uko uyu muhanzi apfuye. Iyi album yiswe Xscape.

Abavutse

1860: James Matthew Barrie wamenyekanye mu kwandika ibitabo by’umwihariko icyo yise “Peter Pan in Kensington Gardens.”

1973: Tegla Loroupe, Umunya-Kenya wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.

Abapfuye

2004: Hapfuye Akhmad Kadyrov, wabaye perezida wa mbere wa Tchétchénie.

2004: Brenda Fassie, umunya-Afurika y’Epfo wamamaye mu muziki wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *