Mpano Elysee Yagarukanye Indirimbo Ishimangira Ubuntu bw’Imana
1 min read

Mpano Elysee Yagarukanye Indirimbo Ishimangira Ubuntu bw’Imana

Elysee Mpano yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndagushima,” igaruka ku rugendo rukomeye rw’ubuzima bwe avuga ko Imana yamubaye hafi ndetse n’uburyo yakomeje kubona ubuntu n’imbabazi byayo mu bihe bitandukanye.Iyi ndirimbo nshya “Ndagushima” ije ikurikira ibikorwa byinshi uyu muramyi amaze igihe akora mu muziki wa Gospel, haba mu kuririmba no gutunganya indirimbo.

Mpano Elysee azwi cyane nk’umuhanzi ufite ubuhanga mu guhimba indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse ndetse no gukora “reharmonized hymns” z’indirimbo zo mu gitabo, ibintu byatumye akundwa n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki wo kuramya Imana.Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya, Mpano Elysee agaragaza uburyo umuntu akwiriye gushima Imana kubera ibyo yakoze mu buzima bwe, cyane cyane mu bihe by’inzitane no mu rugendo rwuzuyemo ibigeragezo.

Mpano Elysee Yasohoye “Ndagushima” Ivuga ku Rugendo Rwiza Yagendanye n’Imana

“Ndagushima” yumvikanamo amagambo y’ihumure, ukwizera ndetse no guhamya ko Imana itajya itererana abayiringiye.Uyu muramyi kandi afite amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho yakoranye n’amakorali akomeye arimo Ambassadors of Christ Choir na Chorale de Kigali mu gutunganya no gukora indirimbo zitandukanye.

Uretse kuba umuririmbyi, Mpano Elysee anazwi mu gutunganya umuzika wagiye afasha abahanzi benshi kuzamura ireme ry’ibihangano byabo.Mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo “Wowe Utanga Ubuzima,” “Ese Urankunda?,” “Ihembe” yakoranye na Racheal Mbanzabigwi ndetse na “Ndi Muntu Ki?”. Yanakoze uburyo bushya bw’indirimbo zo mu gitabo zirimo “Ngwino Yesu,” “Hafi y’Umusaraba,” “Nta Nshuti Nziza nka Yesu” na “Yesu Mukunzi,” zakomeje gukundwa cyane mu nsengero no mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kwakira neza “Ndagushima,” bavuga ko ari indirimbo izafasha benshi kongera kwizera no gushimira Imana ku byo yabakoreye. Iyi ndirimbo ikomeje gukwirakwira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki aho benshi batangaje ko bakozwe ku mutima n’ubutumwa buyikubiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *