Papa Leo XIV yasabiye ababyeyi b’abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe
1 min read

Papa Leo XIV yasabiye ababyeyi b’abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe

Ku mumsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, Papa Leo yasabiye umugisha n’ihumure ababyeyi bari mu bihe bikomeye, anashimangira uruhare rwabo rukomeye mu muryango no mu buzima bwa buri munsi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, yasabiye umugisha ababyeyi b’abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe wizihizwa buri Cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, by’umwihariko abazahajwe n’ubuzima n’abari mu bihe bikomeye.

Ubu butumwa yabutangarije nyuma y’isengesho rya Regina Coeli ryabereye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani ku Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, aho yashimangiye ko ababyeyi bakwiye guhora bashimirwa kubera uruhare rwabo rukomeye mu muryango no mu mibereho ya buri munsi.

Papa Leo XIV yagize ati: “Tubifashijwemo n’ubuvugizi bwa Bikira Mariya, Nyina wa Yezu kandi akaba n’Umubyeyi wacu, dusabane urukundo n’ishimwe buri mubyeyi wese, cyane cyane abari mu buzima bukomeye n’ibihe bikomeye.”

Muri ubu butumwa kandi, Papa Leo XIV yibukije ko tariki ya 10 Gicurasi ari Umunsi w’Ubucuti hagati ya Kiliziya Gatolika n’iya Kopts, aho yoherereje ubutumwa bwuzuye ubuvandimwe Umushumba wa Kiliziya ya Kopts Orthodoxe, Pope Tawadros II.

Yagize ati: “Noherereje indamutso za kivandimwe Nyirubutungane Papa Tawadros II kandi ndizeza amasengesho yanjye Kiliziya yose nkunda ya Kopts, mfite icyizere ko urugendo rwacu rw’ubucuti ruzatugeza ku bumwe busesuye muri Kristu waduhamagaye inshuti ze.”

Papa Leo XIV yanashimye abaturage bo mu birwa bya Canary kubera umutima bagaragaje wo kwakira abashyitsi n’abari mu kaga, nyuma y’uko ibyo birwa byakiriye abagenzi b’ubwato bwa Hondius Cruise Ship bwariho abarwayi ba hantavirus.

Ati: “Ndashimira umutima wo kwakira urangwa n’abaturage bo mu birwa bya Canary.”

Yanatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko muri Espagne kuva ku wa 6 kugeza ku wa 12 Kamena 2026, aho azanasura ibirwa bya Tenerife na Gran Canaria kugira ngo ahure n’abimukira ndetse n’imiryango ibafasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *