Keilla Gahimbare yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Habarugira Davy
Umuramyi wamamaye mu ndirimbo zirimo Tube Hafi na Ninjye Ubivuze ndetse akaba yarakoranye n’abandi bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya, Keilla Gahimbire ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’uwamutwaye umutima Habarugira Davy.
Aya makuru yayatangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira amafoto n’amashusho agaragaza ibihe byaranze kwambikwa impeta kwe.
Mu butumwa bwuzuye amarangamutima yaherekeje ayo mafoto, Keilla yavuze ko yabwiye “Yego” ku mugabo yise uw’ubuziraherezo, agaragaza ibyishimo n’amarangamutima y’uru rugendo rushya rw’urukundo.
Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto y’urukundo rwe, byahise bikurukirwa n’ubutumwa bwinshi bwo kumwifuriza ibyiza bwatanzwe n’inshuti ze ndetse n’abahanzi batandukanye bo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu ba mbere bagaragaje ibyishimo harimo Meddy [Ngabo Medard Jorbert], watangaje ko yatunguwe n’uburyo Keilla yabashije kugumana ibanga ry’urukundo rwe kugeza ageze ku rwego rwo kwambikwa impeta.
Ati: “Nihe wahishe iri banga kugeza iki gihe cyose? Ndabyishimiye nshuti yanjye!”
Undi muhanzi ukomeye muri uyu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro yagaragaje amarangamutima ye agaragaza ko yishimiye iyi ntambwe nshya yateye n’aba bombi maze agira ati: “Ndabyishimiye mushiki wanjye na Davy. Ntewe ishema na mwe mwembi!”
Abandi bamwifurije ishya n’ihirwe harimo Mimi, umugore wa Meddy, Miss Dusa, Peace Hozy n’abandi banyuranye.
Mu mashusho yasangije abamukurikira, Keilla yahisemo gukoresha indirimbo “One More Day” y’itsinda Sons of Sunday, ibintu byarushijeho kugaragaza ibyishimo byaranze uwo munsi.
Keilla Gahimbare amaze igihe ari umwe mu baramyi b’abakobwa bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Ninjye Ubivuze, Inzira Zawe na Tube Hafi yakoranye na Adrien Misigaro, ndetse na Stay yakoranye na Ezekiele Johj.

Umuramyi Keilla Gahimbare wakoranye indirimbo zirimo ‘Ninjye Ubivuze’ na Adrien Misigaro, yinjiriye mu rugendo rushya rw’urukundo nyuma yo kwemera kwambikwa impeta n’umukunzi we Habarugira Davy