Alicia & Germaine na Hyguette & Cynthia mu bahanzwe amaso muri Rubavu Music Awards 2026
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje gutumbagira, kuri ubu amatsinda abiri akizamuka ari mu marushanwa ya Rubavu Music Awards and Talent Detection, aho Alicia & Germaine bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icya Best Rubavu Gospel Artist ndetse n’icya Videwo y’umwaka.
Amatsinda arimo Alicia & Germaine na Hyguette & Cynthia bari mu bafite amahirwe yo kwitwara neza mu bihembo bya Rubavu Music Awards and Talent Detection (RMA) 2026, biteganyijwe gutangirwa mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya kabiri, mu rwego rwo gushyigikira impano z’abahanzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Rwanda muri rusange.
Ibi bihembo byateguwe na Future Novelty Company na Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu, bikaba bigamije guteza imbere umuziki nyarwanda no guha urubuga impano zikizamuka ndetse n’abahanzi bamaze kumenyekana.
Mu cyiciro cya Best Rubavu Gospel Artist harimo abahanzi batandukanye barimo Alicia & Germaine, Hyguette & Cynthia, Ev. Amani, Boaz na Clemence Gasasira.
Iki cyiciro kiri mu bikomeje gukurikirwa cyane n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere ka Rubavu no mu Rwanda muri rusange.
Itsinda rya Alicia & Germaine rikomeje kugaragaza imbaraga rikaba ryaranatowe mu byiciro byinshi. Indirimbo zabo Ibendera na Uriyo ziri guhatana mu cyiciro cya Rubavu Videwo of the Year, ibintu byatumye iri tsinda riba rimwe mu rihanzwe amaso muri aya marushanwa.
Mu cyiciro kimwe cya Videwo y’umwaka harimo kandi indirimbo Wera ya Hyguette & Cynthia, ikomeje gukundwa n’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana kubera ubutumwa bwayo n’uburyo amashusho yayo yakozwemo.
Fred Ruterana uri mu bategura ibi bihembo yavuze ko bahisemo gutanga umwanya munini ku baturage mu gutora abahanzi bakunda.
Ati: “Twashatse ko abaturage bagira uruhare runini muri aya marushanwa, ariko tunubahiriza uruhare rw’abanyamakuru bafite ubumenyi ku muziki n’impano z’abahanzi.”
Abafana bazatangira gutora kuva tariki ya 15 Gicurasi 2026 banyuze ku rubuga rwa Vision Jeunesse Nouvelle, aho amajwi yabo azangana na 50%, andi majwi akava ku banyamakuru bakurikirana imyidagaduro mu Karere ka Rubavu.
Amatora azarangira tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu gihe ibirori byo gutangaza abatsinze biteganyijwe tariki ya 30 Gicurasi 2026 muri Kivu Intare Arena i Rubavu.