Nushaka utagukunda kubera ibindi muzatandukana! Mukandasumbwa Caline urusha umugabo we imyaka 12
5 mins read

Nushaka utagukunda kubera ibindi muzatandukana! Mukandasumbwa Caline urusha umugabo we imyaka 12

Mu gihe abantu benshi muri iki gihe bavuga ko urukundo rw’ukuri rugenda rucika kubera inyungu zishingirwaho mu kubaka ingo, inkuru y’urukundo rwa Nsabimana Brillah uzwi nka Bruno na Mukandasumbwa Caline yo ikomeje kubera benshi urugero kubera uburyo bahisemo kubaka urugo rushingiye ku rukundo, kubahana no kwizera Imana nubwo banyuze mu gucibwa intege n’abantu benshi.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye mu 2021, ubwo Bruno yajyaga gukora akazi ko gutunganya filime kwa Caline. Icyo gihe nta n’umwe muri bo watekerezaga ko akazi kabahurije hamwe kazavamo urukundo ndetse bikazarangira babanye nk’umugabo n’umugore.

Mu ntangiriro, Caline ntabwo yahise yemera Bruno kuko yamubonaga nk’umusore ufite amagara make ndetse akaba yaranarwaraga amaso, ibintu byatumaga amukeka gukoresha ibiyobyabwenge. Mbere yo kumwemerera akazi, yamwihanangirije kutazigera akundana n’umwe mu bakobwa be, dore ko bari bakuru ubwo yahuraga na we.

Nyuma yo kumwirengagiza ubugira kabiri amwima akazi ndetse no kumucisha mu bigoye, kera kabaye yaje kumuha akazi nyuma y’amezi atandatu maze batangira gukorana aho uyu Bruno yatunganyaga filime [Editing].

Nyuma y’igihe gito bakorana, uyu musore emeza ko atajya ashobora guhisha amaranamutima ye, yaje kubwira Caline ko amukunda ariko amusubiza ko nazanamo iby’inkundo azirukanwa, bityo ko yashyira umutima ku kazi.

Uko iminsi yagiye ishira bakorana nk’umukozi n’umukoresha, urukundo rwaje gukura gahoro gahoro kugeza ubwo bahisemo gukundana nyuma y’ibigeragezo byose Caline yanyuzemo birimo uburwayi no gukena maze bemeranya kubana. Kuri ubu bamaze kubaka urugo ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Hirwa.

Mu kiganiro bagiranye na Isimbi TV, Bruno yavuze ko icyatumye akunda Caline atari imyaka cyangwa ibyo atunze, ahubwo ko yamukunze kubera umutima mwiza n’urukundo yamugaragarizaga, atibagiwe n’imico myiza.

Yagize ati: “Yari umuntu ugira umutima mwiza, sinshobora guhisha amarangamutima yanjye, naramukunze nkunda ukuntu ateye, nkunda ko anyubaha ni yo mpamvu namuterese.”

Bruno kandi yavuze ko urukundo rwabo rutigeze rushingira ku nyungu cyangwa ku gitutu cy’abantu, ahubwo ko rwubakiye ku rukundo nyakuri no kubahana ari byo byatumye babana nk’umugabo n’umugore.

Ati: “Nabanye na we kuko mukunze, kuko anyubaha na we akaba ankunda, mugumana ntitaye ku bantu banshaga intege.”

Uyu musore yavuze ko atigeze aterwa ipfunwe no gukundana n’umugore umurusha imyaka dore ko uyu mugore we amurusha isaga 12, nubwo inshuti ze ndetse bamwe mu bavandimwe bamucaga intege bamubwira ko ari gutereta umukecuru.

Yagize ati: “Dutangira gukundana abantu, inshuti na bamwe mu bavandimwe banshizeho banziza gutereta umukecuru, kuri njyewe nari nkurikiye urukundo.”

Urukundo rwanyuze mu bigeragezo n’amagambo y’abantu

Uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rwa Bruno na Caline rwagiye rukura nubwo bahuraga n’ibigeragezo birimo amagambo y’abantu ndetse n’uburwayi bukomeye Caline yahuye na bwo.

Caline yavuze ko kimwe mu bihe byamukoze ku mutima ari umunsi Bruno yamwambikaga impeta ya fiancé, kuko mu rugo rwa mbere yari yarabanye n’umugabo atarigeze ayimwambika.

Ati: “Mbere nta fiancé nari narambitswe. Natunguwe no kubona yatumiye umuryango we n’uwanjye, inshuti ze n’izanjye ndetse n’abavandimwe. Icyo kintu cyankoze ku mutima.”

Yakomeje avuga ko uwo munsi yarize amarira y’ibyishimo nyuma yo kubona imiryango yabo ibashyigikiye kurusha abantu babanengaga.

Ati: “Sinjya mpfa kurira ariko uwo munsi nararize. Nasanze bashiki be bahari bivuze ko imiryango yari idushyigikiye kurenza abatunnyegaga.”

Caline yavuze ko yinjiye muri uru rukundo afite ubwoba kubera itandukaniro ry’imyaka hagati yabo, kuvuga ko uyu musore akunda abakobwa ndetse ashobora kuba akurikiye amafaranga, ariko aza gusanga urukundo rw’ukuri rudasenywa n’ibitekerezo by’abantu.

Ati: “Niba naragize urugo rwa mbere rukanga, uru ntiruzanga.”

Aba bombi bavuga ko Imana ari yo shingiro ry’urugo rwabo, ndetse Bruno akemeza ko atemera ko bahujwe n’abantu cyangwa amahirwe, ahubwo ari Imana yabahuje.

Ati: “Ntabwo twe twihitiyemo kubana ni Nyagasani waduhuje, aho tugeze ntituhageze ku bw’abantu.”

Caline na we agaragaza ko umuntu akwiriye kubaho yubaha amahitamo ye aho kubaho ashingiye ku bitekerezo by’abandi.

Ati: “Amahitamo y’umuntu ni we ugomba kuyagenga.”

Inama ku batarashaka bifuza urukundo rw’ukuri

Mu nama aha abantu batarashaka, Caline avuga ko kubaha, kwizerana no guca bugufi ari byo bituma urugo ruramba.

Ati: “Kubaha umugabo mwaba mukize mwaba mukennye, kwizerana no guca bugufi kuko iyo uzi kugenzura amarangamutima nta kintu gishobora kubananira.”

Yongeyeho ko urukundo ari rwo rukomeza urugo, aho gushakira umuntu ku nyungu cyangwa ku byo atunze.

Ati: “Igihe cyose uzashaka umuntu utagufitiye urukundo, mudakundana, muzatana.”

Agaruka kandi ku bishora mu rkundo buhumyi bavuga ko urukundo ari impumyi, Caline yavuze ko ikibazo atari urukundo ahubwo ari abantu badashishoza mu mahitamo yabo.

Ati: “Urukundo si impumyi, impumyi ni ba nyirarwo.”

Nubwo abakomeje kunenga itandukaniro ry’imyaka hagati yabo batari bacye, Caline ashimangira ko ibyo bitabahangayikishije kuko bubatse urugo rwemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.

Ati: “Uyu mugabo mwemererwa n’Imana n’imbere ya Leta, ibyo bavuga byose ni umutonomo w’intare ntacyo bakora.”

Mukandasumbwa Caline asanzwe azwi cyane mu ruganda rwa sinema nyarwanda nk’umuyobozi, umwanditsi ndetse n’umukinnyi wa filime. Mu bikorwa bye byakunzwe harimo filime zirimo Ibara ry’Urukundo, Bamenya Series na Nyirankotsa. Bruno we ni umukinnyi akaba n’utunganya filime.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *