Inshuti ya Bosco Nshuti, Gentil, yatangaje umunsi w’ubukwe bwe na Naomie
2 mins read

Inshuti ya Bosco Nshuti, Gentil, yatangaje umunsi w’ubukwe bwe na Naomie

Gentil na Naomie bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwaboUmuramyi Gentil Musoni Izere Samuel wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Naomie Kayijamahe Mutoni, nyuma y’uko hatangajwe ubutumire bwemeza ko umuhango w’ubukwe bwabo uzaba tariki ya 22 Kanama 2026.

Gentil ni umwe mu baramyi bazwi cyane mu matsinda atandukanye arimo New Melody Choir ndetse na Drups Band, aho amaze imyaka agaragaza impano n’umuhate mu muziki wo kuramya Imana. Azwi kandi nk’inshuti ya hafi y’umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Bosco Nshuti, bakaba bamaze igihe bakorana mu bikorwa bitandukanye bya muzika n’ivugabutumwa.Nk’uko bigaragara ku butumire bwashyizwe hanze, imihango y’ubukwe izatangirana no gukwa ndetse no gusaba bizabera muri Dove Hotel ku Gisozi guhera saa mbiri za mu gitondo.

Nyuma yaho hakazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera muri ADEPR Ntora Church English Service, hafi ya Dove Hotel.Imiryango y’aba bombi yatangaje ko yishimiye kwakira inshuti, abavandimwe ndetse n’abakunzi babo bazaza kubashyigikira muri uwo munsi w’amateka. Ubutumire bugaragaza amagambo yo muri Bibiliya ari muri 1 Yohana 4:19 agira ati: “Dukunda kuko ari We wabanje kudukunda,” ashimangira urukundo rushingiye ku Mana.

Naomie na Gentil bagiye kubana akaramata nyuma y’igihe bakundana

Umuramyi Gentil agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Naomie

Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel mu Rwanda bakomeje kwifuriza Gentil na Naomie umugisha ndetse n’urugo ruzira amakimbirane. Hari benshi bakomeje kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko Gentil ari umwe mu baramyi bafite umutima woroheje kandi ukunda gukorera Imana.

Ubukwe bwa Gentil na Naomie bwitezweho kuzitabirwa n’abarimo abahanzi ba Gospel, inshuti n’abayobozi b’amatorero batandukanye, cyane cyane abakurikirana ibikorwa bya New Melody Choir na Drups Band. Ni ibirori bitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Umuramyi Gentil agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Naomie

Ubukwe bwa Gentil na Naomie bwitezwe kwitabirwa n’abarimo abaramyi bakomeye mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *