Bethesda Holy Church yateguye ibihe bidasanzwe byo gusenga no kuramya Imana hamwe na Ebuka Songs
1 min read

Bethesda Holy Church yateguye ibihe bidasanzwe byo gusenga no kuramya Imana hamwe na Ebuka Songs

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda biteguye igiterane gikomeye cya “Pray & Worship” kizahuza umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gospel muri Nigeria, Ebuka Songs, hamwe n’itsinda rya Revival Generation rikorera muri Bethesda Holy Church. Iki giterane kizabera i Kigali ku wa 5 Nyakanga 2026 guhera saa cyenda z’amanywa.

ku mbuga nkoranyambaga no mu nsengero zitandukanye, aho benshi bamaze kugaragaza amatsiko yo kuzitabira ibihe byihariye byo gusenga no kuramya Imana. Ebuka Songs wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “I Will Pray” na “Calling My Name”, azaba ari ku nshuro ye yo kongera guhura n’abakunzi be bo mu Rwanda.Iki giterane kizabera muri Bethesda Holy Church iherereye ku Gisozi mu Gakinjiro, kikazanitabirwa n’abayobozi b’itorero barimo Bishop Albert Rugamba na Rev Jeanne D’Arc Rugamba bazwi cyane mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza no guteza imbere ivugabutumwa rishingiye ku kuramya Imana.

Ebuka Songs agiye gutaramira i Kigali mu giterane gikomeye cyo gusenga no kuramya Imana

Revival Generation, itsinda ry’urubyiruko rwa Bethesda Holy Church, rizafatanya na Ebuka Songs muri iki gikorwa, ibintu benshi bavuga ko bizatanga uburyo bwiza bwo kugaragaza impano z’abaramyi bo mu Rwanda ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y’abaramyi bo muri Afurika.Abateguye iki giterane batangaje ko kwinjira ari ubuntu ku bantu bose bazacyitabira, bagamije guha buri wese amahirwe yo kwegera Imana no kugira ibihe by’umwuka byimbitse.

Banashishikarije abantu kuzitabira ari benshi no kuhagera kare kugira ngo bazabashe kubona imyanya neza.Iki gikorwa gitegerejweho kuzaba kimwe mu bitaramo bikomeye by’ivugabutumwa n’amasengesho bizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026, cyane cyane kubera ubwamamare bwa Ebuka Songs ndetse n’uruhare Bethesda Holy Church imaze kugira mu guteza imbere ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu.

Ebuka Songs Set to Lead Powerful “Pray & Worship” Gathering in Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *