Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 18 Gicurasi
Turi ku wa 18 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Inzu Ndangamurage.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Perezida Sindikubwabo Théodore yasuye icyahoze ari perefegitura ya Kibuye ashimira interahamwe zaho uburyo ngo zakoze neza akazi ko kwica Abatutsi.
2010: Ikiyaga cya Tanganyika cyapimwemo ubushyuhe buhanitse kitigeze kigira mu myaka 90 yari ishize. 1912: Ni bwo ku nshuro ya mbere hasohotse filimi y’Abahinde yiswe “Shree Pundalik” bikozwe na Dadasaheb Torne mu (…)
Turi ku wa 18 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Inzu Ndangamurage.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Yohana I na Mutagatifu Felix.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Perezida Sindikubwabo Théodore yasuye icyahoze ari perefegitura ya Kibuye ashimira interahamwe zaho uburyo ngo zakoze neza akazi ko kwica Abatutsi.

2010: Ikiyaga cya Tanganyika cyapimwemo ubushyuhe buhanitse kitigeze kigira mu myaka 90 yari ishize.
1912: Ni bwo ku nshuro ya mbere hasohotse filimi y’Abahinde yiswe “Shree Pundalik” bikozwe na Dadasaheb Torne mu mujyi wa Mumbai.
2019: Joe Biden yatangiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugaragaro, umwanya yaje kwegukana ahigitse Trump wari ku butegetsi.

Mu muziki
1999: Itsinda rya Backstreet Boys ryasohoye album ya gatatu ryise Millennium. Iyi yaguzweho kopi zirenga miliyoni 13 muri Amerika n’izindi nyinshi mu bice byo hirya no hino ku Isi.

Abavutse
1933: Havutse Bernadette Chirac, umugore wa Jacques Chirac wayoboraga u Bufaransa.
2000: Havutse abakinnyi b’umupira w’amaguru b’impanga; Ryan Sessegnon na Steven Sessegnon.

Abapfuye
2014: Dobrica Ćosić wabaye perezida wa mbere wa Yougoslavie.
2023: Marlene Clark wamenyekanye mu gukina filimi.