Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Gicurasi
2 mins read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Gicurasi

Turi ku wa 20 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Inzuki no kwibukiranya umumaro wazo mu myororokere y’ibimera.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2017: Mu ruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye i Vatican, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabiye imbabazi abayoboke ba Kiliziya Gatolika ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
1902: Cuba yabonye ubwigenge nyuma y’igihe igengwa na Leta Zunze Ubumwe za (…)

Turi ku wa 20 Gicurasi 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Inzuki no kwibukiranya umumaro wazo mu myororokere y’ibimera.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Bernardine.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2017: Mu ruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye i Vatican, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabiye imbabazi abayoboke ba Kiliziya Gatolika ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

1902: Cuba yabonye ubwigenge nyuma y’igihe igengwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1983: Ikinyamakuru “Science” cyasohoye amakuru y’ivumburwa rya Virusi itera SIDA bigizwemo uruhare n’itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa barimo Françoise Barré-Sinoussi, Jean-Claude Chermann na Luc Montagnier.

2022: Nyuma y’amezi atatu u Burusiya butangije intambara kuriUkraine, bwatangaje ko bwamazi gufata umujyi wa Mariupol.

Mu muziki

2016: Hatangajwe ko umuziki w’Abongereza ari uwo uyoboye ikunzwe muri icyo gihe binyuze mu bahanzi bafite inkomoko mu Bwongereza nka bari bakunzwe cyane muri iyo minsi nka Ed Sheeran, One Direction, Sam Smith na Adele wari ufite album yise “25” yagurishijweho kopi zirenga miliyoni 17,4 mu by’umweru bitandatu gusa.

Abavutse

1944: Dietrich Mateschitz, umunya-Austria uri mu bashinze ikigo cya Red Bull.

1954: Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri.

1997: Kaoru Mitoma, Umuyapani ukinira Brighton& Hove Albion mu Bwongereza.

Abapfuye

2012: Hapfuye Eugene Polley wavumbuye télécommande.

2021: Hapfuye Gary Wilson, umwanditsi w’Umunyamerika warwanyaga ibikorwa byo gukina filimi z’urukozasoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *