Abepiskopi bongeye kuburira abiyita Abatowe babasaba kugaruka mu murongo wa Kiliziya
2 mins read

Abepiskopi bongeye kuburira abiyita Abatowe babasaba kugaruka mu murongo wa Kiliziya

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yavuze ko ibikorwa by’itsinda ryiyita Abatowe bikomeje guteza urujijo mu bakristu, isaba abarigize guhagarika ibikorwa bidahuye n’inyigisho zayo no gusubira mu murongo wayo.

Mu Nteko Rusange ya 178 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye ku Ruyenzi kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026, Abepiskopi bongeye kugaragaza impungenge batewe n’itsinda ryiyita “Abatowe”, bavuga ko ibikorwa byaryo biri mu buyobe kandi bishobora kuyobya abakristu.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama, Abepiskopi bagize bati: “Hariho abakristu bagwa mu buyobe bw’abavuga ko babonekerwa (Abatowe). Hari n’abiyambika umwambaro usa n’uw’Abepiskopi n’abapadiri mu buryo butera urujijo. Tubasaba kubihagarika no kujya mu murongo wa Kiliziya.”

Banashimangiye ko abakristu bakwiye gukomeza kuba maso no gushishoza kugira ngo badashukwa n’ibintu byitwikira ukwemera.

Bati: “Abakristu bose basabwe kuba maso no gushishoza kugira ngo batagwa mu buhakanyi, rimwe na rimwe buza mu mayeri.”

Mu kiganiro Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yahaye Kinyamateka, yavuze ko ikibazo cy’aba biyita “Abatowe” kimaze imyaka myinshi kivugwa muri Kiliziya.

Yagize ati: “Hari ibyigeze kubaho mu 2010 na 2011 by’abitwaga ‘Intwarane’, n’aba ng’aba rero bavutse muri icyo gihe bavuga ko babonekerwa cyangwa bafite ubutumwa bwihariye.”

Padiri Kayisabe yavuze ko nubwo aba bantu bavuga ko basenga kandi babonekerwa, Kiliziya ibifata nk’ubuyobe bushobora kuyobya abakristu.

Ati: “Biriya biza byitwikiriye kuyoboka Imana no kubonekerwa, ariko bifite isura yo kuyoba no kuba umuyoboro wa Sekibi acishamo ibitekerezo bye.”

Yanagarutse ku muhango uheruka gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aho iri tsinda ryatoraga uwo ryise “Papa”, ibintu yavuze ko byateye urujijo benshi.

Ati: “Ibi bintu bigaragaza gushyira abantu imbere ku giti cyabo aho gushyira imbere ubutumwa bwa Kiliziya.”

Padiri Kayisabe kandi yibukije ko Kiliziya yemera amabonekerwa nyuma y’isuzuma rikomeye kandi rikurikije amabwiriza yayo, atanga urugero rwa Kibeho.

Yagize ati: “Kiliziya yemeye ko habonekewe Alponsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango. Ibyo byasuzumwe mu buryo bwa gihanga kandi hakurikijwe amabwiriza ya Kiliziya.”

Mu gusoza, yavuze ko Kiliziya idashaka kwirukana cyangwa guca aba bantu, ahubwo ibasaba kwisubiraho no kugaruka mu murongo wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *