Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 21 Gicurasi
Turi ku wa 21 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Icyayi hazirikanwa akamaro kacyo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1904: Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru klu Isi , FIFA ni bwo ryashinzwe i Paris mu Bufaransa.
1936: Umuyapanikazi Sada Abe yatawe muri yombi mu mujyi wa Tokyo ubwo yari amaze igihe agendana mu isakoshi ye imyanya y’ibanga y’umukunzi we nyuma yo kumwica. Gifatwa nka kimwe mu bikorwa by’ubunyamaswa byabaye muri iki gihugu.
1996: Ubwato bwitwa MV (…)
Turi ku wa 21 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Icyayi hazirikanwa akamaro kacyo.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Eugene de mazenod na Mutagatifu Christopher Magallanes.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1904: Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru klu Isi , FIFA ni bwo ryashinzwe i Paris mu Bufaransa.
1936: Umuyapanikazi Sada Abe yatawe muri yombi mu mujyi wa Tokyo ubwo yari amaze igihe agendana mu isakoshi ye imyanya y’ibanga y’umukunzi we nyuma yo kumwica. Gifatwa nka kimwe mu bikorwa by’ubunyamaswa byabaye muri iki gihugu.
1996: Ubwato bwitwa MV Bukoba bwarohamye mu Kiyaga cya Victoria ababarirwa hafi mu 1.000 bahasiga ubuzima.
2012: Abantu barenga 120 bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi muri Yemen.
Mu muziki
2011: “Rolling in the Deep” yabaye indirimbo ya mbere ya Adele igiye ku mwanya wa mbere mu zikunzwe kuri Billboard 100, umwanya yamazeho ibyumweru birindwi.

Abavutse
1985: Mark Cavendish, Umwongereza wubatse izina mu gusiganwa ku magare aho anafite agahigo ko kuba ari we rukumbi umaze kwegukana uduce 35 muri Tour de France.

1986: Mario Mandžukić wamenyekanye mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru muri Espagne, u Budage n’u Butaliyani.

Abapfuye
1920: Hapfuye Venustiano Carranza, umunya-Mexique wayoboye icyo gihugu.
1929: Archibald Primrose wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.