Album nshya ya Bosco Nshuti yatangiye kugaragaza isura yayo binyuze mu ndirimbo aguhe umugisha na “Umwuka Wera”
2 mins read

Album nshya ya Bosco Nshuti yatangiye kugaragaza isura yayo binyuze mu ndirimbo aguhe umugisha na “Umwuka Wera”

Umuramyi wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Bosco Nshuti akomeje gushyira hanze indirimbo zigize album ye nshya ateganya kumurika mu minsi iri imbere. Nyuma yo gutangaza igitaramo cya “Album Launch” kizabera muri Kigali Serena Hotel kuwa 19 Nyakanga 2026, ubu yatangiye gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba zigize iyo album, ahereye ku ndirimbo yise “Umwuka Wera”.Iyi ndirimbo nshya “Umwuka Wera” ije ikurikira indi yise “Aguhe Umugisha” iherutse gusohoka ikanashimwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel.

Abakunzi be bavuga ko Bosco Nshuti ari gukoresha uburyo bwo gusohora indirimbo imwe imwe kugira ngo barusheho kumenyera no gusobanukirwa ubutumwa buri kuri album nshya mbere y’uko ishyirwa hanze yose.“Umwuka Wera” ni indirimbo ifite ubutumwa bwo gusenga no kwiyegurira Imana, aho Bosco Nshuti agaragaza umumaro wo kuyoborwa n’Umwuka Wera mu buzima bwa gikristo.

Bosco Nshuti yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize album nshya

Abamaze kuyumva bavuga ko ifite amagambo akora ku mutima ndetse n’injyana ituje isanzwe iranga indirimbo ze nyinshi.Mu minsi ishize, Bosco Nshuti yari yavuze ko album nshya ari imwe mu mishinga ikomeye yateguye muri uyu mwaka, cyane cyane nyuma y’ibyishimo byo kwakira ubuheta mu muryango we. Yagaragaje ko ibyo bihe byamwongereye imbaraga zo gukora indirimbo zifasha abantu kwegera Imana no gukomeza kwizera.

Igitaramo cyo kumurika iyi album gitegerejwe n’abatari bake, cyane ko Bosco Nshuti amaze imyaka agaragaza ubuhanga mu gutegura ibitaramo byuzuyemo kuramya no guhimbaza Imana. Benshi mu bakunzi be bavuga ko bategereje kubona uburyo indirimbo nshya zizumvikanamo ubutumwa bushya ndetse n’iterambere mu buryo bw’imikoranire n’amajwi.

Mu gihe “Umwuka Wera” ikomeje kugenda yakirwa neza ku mbuga zitandukanye, abakunzi ba Bosco Nshuti bakomeje kugaragaza amatsiko ku zindi ndirimbo zizakurikiraho mbere y’uko album yose ishyirwa hanze. Hari abamaze kuvuga ko iyi album ishobora kuzaba imwe mu zikomeye cyane muri gospel nyarwanda uyu mwaka.

Bosco Nshuti akomeje urugendo rwa album nshya ahereye ku ndirimbo “Umwuka Wera”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *