Umushumba mukuru w’itorero ADEPR Isaie Ndayizeye yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ya Kinyinya Choir
Kinyinya Choir yitegura kwizihiza imyaka 40 imaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu gitaramo cy’iminsi ibiriKinyinya Choir, imwe muri korali zimaze igihe zikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yateguye igikorwa gikomeye cyo kwizihiza imyaka 40 ishize itangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Iki gikorwa cyiswe “Aho Hera Live Concert” kizaba ku wa 12 na 13 Ukuboza 2026, kikazabera muri Dove Hotel iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo gushimira Imana ku bw’imyaka 40 Kinyinya Choir imaze ikora umurimo w’Imana, ikageza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. N iki gitaramo, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40, kikazaba gifite insanganyamatsiko ishingiye ku ndirimbo yabo izwi nka “Aho Hera”, inakunzwe na benshi mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.Iki gikorwa kizamara iminsi ibiri, aho ku munsi wa mbere hazibandwa ku bikorwa byo gufasha abatishoboye no kugaragaza urukundo rwa gikristo binyuze mu bikorwa by’urukundo. Ku munsi wa kabiri, hazaba igitaramo nyirizina cyo kwizihiza iyi sabukuru, kikazabera mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana, hanakorwa amashusho y’indirimbo azafasha mu gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.Mu bazitabira iki gikorwa, harimo Umushumba Mukuru Isaie Ndayizeye, watangajwe nk’umushyitsi w’imena uzabwiriza Ijambo ry’Imana.
Kuba uyu mushumba azitabira iki gikorwa byongerera agaciro umunsi wo kwizihiza iyi sabukuru, uzaba unahurije hamwe abakunzi ba Kinyinya Choir n’abandi bakunda umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki wo kuramya.Mu myaka 40 imaze ikora umurimo wayo, Kinyinya Choir yagiye imenyekana mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye bwo gushishikariza abantu kwizera Imana no gukomeza kuyiringira. Mu ndirimbo zayo zizwi harimo “Aho Hera (Iherezo ry’ubutayu),” “Urondereza ubusa bukimara,” “Bakundwa bene data,” “Data Wera wo mu ijuru,” “Nzasenga Imana,” “Komera Rwanda,” “Turaca Ingando” na “Mfata Ukuboko.” Izi ndirimbo zigaragaza uburyo iyi korali yagiye ihuza injyana gakondo z’indirimbo zo mu nsengero n’imicurangire igezweho.
Kinyinya Choir igiye kwizihiza imyaka 40 imaze mu murimo w’ivugabutumwa
Kinyinya Choir kandi ikomeje gukoresha uburyo butandukanye bwo kugeza umuziki wayo ku bantu, aho indirimbo n’ibitaramo byayo biboneka ku muyoboro wayo wa YouTube ndetse n’urubuga rwa Spotify. By’umwihariko, album yayo “Bakundwa bene data” yasohotse muri 2026, yongeye kugaragaza ko iyi korali ikomeje gukora ibikorwa bishya mu gihe ikomeje guha agaciro umurage w’indirimbo zayo zimaze imyaka myinshi zikundwa.Igitaramo “Aho Hera Live Concert” kizaba ku wa 12 na 13 Ukuboza 2026 muri Dove Hotel i Kigali, kikazaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye byo kwizihiza imyaka 40 ya Kinyinya Choir. Ni igikorwa kitezweho guhuza abakunzi bayo mu bihe byo gushima Imana, kuramya, gufasha abatishoboye no kwizihiza urugendo rw’imyaka 40 iyi korali imaze mu murimo wayo w’ivugabutumwa.
