“Inkuru yanjye season 1” ni igitaramo cyateguwe na Tujyisiyoni Family Choir kigamije gufasha abana kwiga
2 mins read

“Inkuru yanjye season 1” ni igitaramo cyateguwe na Tujyisiyoni Family Choir kigamije gufasha abana kwiga

Tujyisiyoni Family Choir ni umuryango w’abaririmbyi bagera kuri 38 bakorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi riherereye Kacyiru.

Tujyisiyoni Family Choir ni korali  imaze imyaka isaga 28 mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana , ndetse ntiyihererana ibyiza yaboneye mu mukiza Yesu itegura igitaramo yise “Inkuru Yanjye Season 1”,  kizaba ku wa 5 Ukuboza 2026, kuri Dove Hotel iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aho kizaba intangiriro y’umushinga wo gufasha abana batsinze neza ku mashuri  ariko badafite ubushobozi bwo kwiga.

Iki gitaramo kizahuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’andi makorali azwi mu Rwanda arimo Ambassadors of Christ Choir, The Way of Hope Choir ya Remera SDA, Hallelujah Family Choir yaturutse i Gisenyi na Inkurunziza Family Choir yo muri Bibare.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iyi korali, Uwimbabazi Clémentine, yavuze ko umwihariko w’iki gitaramo atari  ugusingiza Imana gusa,ahubwo ko Tujyisiyoni Family Choir yagiteguye  nk’intangiriro y’ibikorwa byo gufasha abana b’Abanyarwanda batsinze neza amasomo ariko bakabura ubushobozi bwo gukomeza kwiga.

Ygize ati:”Turifuza gushaka ubushobozi bwo kwishyurira abana b’Abanyarwanda batsinze neza ariko bakabura ubushobozi, tukabafasha kubishyurira kuva S1 _S6.Nkuko mwabibonye iki gitaramo kitwa inkuru yanjye season 1, rero hari na season 2 na season 3, izaba twizihiza isabukuru yimyaka 30 tuzaba tumaze mu murimo, icyo gihe twifuza kuzaba dufite abanyeshuri 30 bazaba baratangiye kwiga”.

Yakomeje avuga ko kandi iki ari igikorwa kigamije kugira uruhare mu iterambere ry’uburezi no gushyigikira gahunda y’uburezi kuri bose, bushimangira ko bifuza ko ubutumwa bw’ivugabutumwa bujyana n’ibikorwa bifasha umuryango nyarwanda.

Tujyisiyoni Family Choir yatangiye gutegura uyu mushinga mu buryo bw’igihe kirekire. “Inkuru Yanjye” izakomeza mu bindi byiciro birimo Season 2 na Season 3. Season 3 izaba umwanya wihariye wo kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze mu murimo w’ivugabutumwa, aho yifuza kuzaba imaze gufasha abanyeshuri 30 gukomeza amashuri yabo.

Iyi korali yatangiye umurimo ku mugaragaro mu 1998, nyuma yo kuvuka mu 1997. Yatangiye igizwe n’abaririmbyi batandatu, ariko ubu ifite abaririmbyi 38 , mu gihe igizwe n’umuryango mugari w’abakunzi n’abayigize. Mu myaka imaze ikora, imaze gushyira hanze album z’amajwi (Audio) 12 na album z’amashusho (Video) 9, ndetse n’izindi ndirimbo zisangwa ku muyoboro wa YouTube wa Tujyisiyoni Family Choir.

Mu ndirimbo zayo zakunzwe harimo “Ubukwe ni Umuhango Wera”, “Akana k’Agakombwa”, “Ruratangaje”, “Abigishwa ku Inyanja”, “Kucyambu”, “Abakunzi b’Umwami”, “Ntegereje” na “Sodoma”, hamwe n’izindi.

Amatike yamaze kujya ku isoko, aho ay’ibihumbi 5,000 Frw ari yo ahendutse, hakaba n’ay’ibihumbi 10,000 Frw, 20,000 Frw na 30,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *