Rachel Uwineza yongeye guhabwa umwanya mu gitaramo gikomeye cyo kuramya Imana
2 mins read

Rachel Uwineza yongeye guhabwa umwanya mu gitaramo gikomeye cyo kuramya Imana

Rachel Uwineza agiye kuririmba muri QTRV 2026 Worship Concert izabera i KigaliUmuramyi w’Umunyarwandakazi Rachel Uwineza, uzwi cyane nka Queen Rachel, ari mu baramyi bazitabira igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe #QTRV 2026 Worship Concert, gifite insanganyamatsiko igira iti “Que Ton Règne Vienne”, bisobanuye ngo “Ubwami Bwawe Buze”.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 18 Ukuboza 2026, kikazabera ahitwa Mwana Ukundwa, hafi ya Simba Rebero mu Mujyi wa Kigali.Rachel Uwineza azafatanya n’abandi baramyi barimo Adorateur Samson, Meshac Darly na Lewis Bivigou, mu gikorwa kigamije guhuriza hamwe abakunda kuramya no guhimbaza Imana. Aba baramyi bazaba bafite umwanya wo kuyobora abitabiriye iki gitaramo mu bihe byo kuramya, gushima no kuzamura izina ry’Imana binyuze mu bihangano byabo.Rachel Uwineza ni umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki wo kuramya Imana akiri muto, mu mwaka wa 2004, akaba azwiho ijwi ryihariye n’uburyo ayobora abantu mu kuramya. Asanzwe abarizwa mu itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana muri Eglise Vivante i Kigali.

Mu bihangano byagiye bimenyekanisha Rachel harimo indirimbo ze bwite nka “Baho muri Njye” yasohotse muri 2024, “Ndabyiboneye” yo muri 2022 ndetse na “Ku bw’imbabazi zawe” yakoranye na René Patrick. Azwi kandi mu bufatanye n’abandi bahanzi barimo Chryso Ndasingwa mu ndirimbo “Biratunganye” na “Nzakujya Imbere”, Aimé Uwimana muri “Ni Wowe Ndirimba”, Elie Bahati muri “Yangiriye Neza” ndetse na John B Singleton muri “Shimwa”.Uru rugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana rukomeje kumuhesha amahirwe yo kugaragara mu bitaramo bitandukanye, aho yagiye asangira urubyiniro n’abaramyi bakomeye barimo Israel Mbonyi. Rachel yagiye agaragara mu makuru ajyanye n’ibikorwa byo kuramya, birimo Kingdom Nights, igikorwa cyagiye gihuriza hamwe abakunda umuziki wo guhimbaza Imana.

Kuba yongeye kugaragara mu bazaririmba muri #QTRV 2026 ni indi ntambwe mu gukomeza kwagura umurimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike azagurishwa mu byiciro bibiri: itike ya Precious izaba igura amafaranga y’u Rwanda 10,000, mu gihe iya Royal izagura amafaranga 20,000. Abifuza kuyishyura bazakoresha kode ya *669*3556#. Iki gitaramo giteganyijwe kubera i Rebero, ahitwa Mwana Ukundwa, hafi ya Simba.#QTRV 2026 Worship Concert izaba umwanya wo guhuriza hamwe abakunda kuramya Imana, bagafatanya mu ndirimbo no mu masengesho, bibanda ku butumwa bwo gusaba ko ubwami bw’Imana buza. Abategura iki gikorwa barateganya ko kizaba umwanya wihariye wo kuzamura izina ry’Imana no gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Rachel Uwineza akomeje urugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bitaramo bikomeye
Queen Rachel agiye guhurira n’abandi baramyi muri #QTRV 2026 Worship Concert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *