“Natekerezaga ko azandinda ubukene” _Mabizela yagiriye inama abakobwa bakunda abagabo bakuze kubera amafaranga
4 mins read

“Natekerezaga ko azandinda ubukene” _Mabizela yagiriye inama abakobwa bakunda abagabo bakuze kubera amafaranga

Umunyeshuri warotaga kuzagira ubuzima bwiza binyuze mu gukundana n’umugabo ukize yavuze ko urwo rukundo rutaramba ahubwo ko birangira ubuze byose, asaba abakobwa kubanza kwiyubaka no kwigenga mbere yo kwiringira urukundo rushingiye ku mutungo.

Umukobwa wo muri Afurika y’Epfo, Siyamthanda Mabizela, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe yavuze ko yamwigishije amasomo akomeye nyuma yo gukundana imyaka itatu n’umugabo umurusha imyaka 10 kandi ukize cyane, yizeye ko uwo mubano uzamukura mu bukene.

Mabizela yavuze ko nubwo yakundanaga n’umugabo ukize wamujyanaga mu buzima bw’agatangaza burimo amafunguro ahenze, amahoteli y’inyenyeri eshanu n’ingendo mpuzamahanga, nta kintu gifatika yaje kungukamo, yemez ko kuba umuntu afite amafaranga bidahita bisobanura ko aguha umutekano mu rukundo.

Mabizela yavuze ubwo yari akiri mu ntangiriro z’imyaka ye y’ubukumi ku myaka 20, yari umunyeshuri ukomoka mu buzima bugoye, nta kazi, nta mutungo ndetse nta bushobozi bwo kwitunga yari afite.

Icyo gihe yahuye n’umugabo wari ufite inzu ebyiri muri Cape Town, imodoka ya BMW M4, impamyabumenyi ya MBA ndetse akora nk’umuyobozi mukuru muri kimwe mu bigo bikomeye by’ubucuruzi.

Uyu mukobwa yavuze ko itandukaniro ry’ubuzima bwabo ryatumye yumva abonye amahirwe yo kuva mu bukene no kugera ku buzima bwiza yahoraga arota.

Yagize ati: “Natekerezaga ko nabonye amahirwe adasanzwe. Nashakaga kuzamubera umugore kuko numvaga bizankura mu bukene kandi bikanzanira ubuzima bwiza bw’iteka.”

Mabizela yavuze ko uru rukundo rwaranzwe n’ubuzima bw’agatangaza burimo amafunguro ahenze, amahoteli y’inyenyeri eshanu ndetse n’ingendo mpuzamahanga. Yanavuze ko uwo mugabo yamweretse bamwe mu bo mu muryango we, ibintu byatumye atangira gutekereza ku kubaka urugo ruhamye.

Nubwo byasaga n’aho ari ubuzima bw’inzozi, Mabizela yavuze ko yaje gusanga atari afite amahoro yo mu mutima ndetse ko agenda arushaho kwishingikiriza kuri uwo mugabo. Yavuze ko inyuma y’ubwo buzima bwiza hari icyuho gikomeye mu marangamutima.

Ati: “Yanjyanaga ahantu hahenze ariko ntiyigeze amfasha kubaka ubuzima bwanjye. Ntiyigeze anshyigikira ngo mbone uruhushya rwo gutwara imodoka cyangwa ngo angurire laptop.”

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yagaragazaga urukundo binyuze mu mpano n’ubuzima bwiza gusa, ariko atigeze amutera inkunga yo kwigenga cyangwa kwiyubaka nk’umugore ushoboye kwibeshaho.

Uyu mukobwa yavuze kandi ko urwo rukundo rwaranzwe no gucana inyuma inshuro nyinshi, ibintu byatumye nyuma y’imyaka itatu afata icyemezo cyo kuruvamo.

Ati: “Navuye muri urwo rukundo nta kintu mfite, ariko nasigaranye amasomo akomeye y’ubuzima.”

Mabizela yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uwo mugabo yahisemo gushyira imbaraga mu masomo no kwiyubaka. Kuri ubu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, yibasha kwiyishyurira ibyo akeneye kandi afite amahoro yo mu mutima kubera kwishakamo ibisubizo.

Mu butumwa bwe, yashishikarije abakobwa kudashakira ubuzima bwiza mu bagabo bafite amafaranga ahubwo bakabanza kwiyubaka.

Yagize ati: “Kwigenga ni imbaraga. Iyo ufite amashuri n’amafaranga byawe, uba ufite ubushobozi bwo kuva mu mubano utakigufitiye akamaro.”

Yakomeje asaba abakobwa kubanza kwikunda no kwiyitaho mbere yo gutekereza gushaka abagabo bakize.

Ati: “Urukundo rushobora kuza cyangwa rugashira, ariko hari amahirwe aza rimwe mu buzima. Hitamo kwiyubaka mbere.”

Ubu butumwa bwe bwakuruye impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bagaragaje ko inkuru ye ari isomo rikomeye ku rubyiruko, cyane cyane abakobwa bakiri bato bashobora gutekereza ko gukundana n’umuntu ukize bihita bibaha umutekano w’ubuzima.

Unathi Ndlovu yavuze ko amagambo ya Mabizela yamuhaye imbaraga zo kubanza gushaka ubushobozi bwe.

Yagize ati: “Nanjye nkiri muto nakundanye n’umugabo washakaga ko twabyarana nkiri mu myaka 20. Ubu natandukanye na we kandi ndashaka kubanza kwiyubaka no kugira ibintu byanjye.”

Tracy Bwalya we yavuze ko Mabizela na we yagize uruhare mu byamubayeho kuko yari yarahisemo gukururwa n’ubuzima bw’agatangaza aho gutekereza ku kwiyubaka.

Ati: “Iyo aza kuba azi icyo ashaka mu buzima, yari gukoresha amafaranga yahabwaga yiteza imbere aho kwishimira gusa ingendo n’ubuzima bwiza.”

Buhle Joxo we yavuze ko gushaka bidakwiye gufatwa nk’inzira yo kuva mu bukene.

Ati: “Abagore bakwiye kureka gutekereza ko gushyingirwa ari uburyo bwo gukira ubukene. Gushaka ni ubufatanye hagati y’abantu bafite intego n’indangagaciro bihuje.”

Mobizela yagiriye inama abakobwa yo kubanza biyubaka bakabona gutekereza urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *