Papa Leo XIV yasabye isi gukoresha AI mu kurengera umuntu aho kumusimbura
Mu ibaruwa ye ya mbere yiswe Magnifica Humanitas, Papa Leo XIV yagaragaje ko ubwenge buhangano bukwiye gukorera inyungu rusange, bugakoresha ukuri n’ubutabera aho guteza ubusumbane, intambara no kugenzura ubwisanzure bwa muntu.
Papa Leo XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere yageneye Isi yose yise Magnifica Humanitas, agaragaza ko isi iri mu gihe gikomeye cyo guhitamo uko izakoresha ubwenge buhangano (AI), ashimangira ko iri koranabuhanga rikwiye gukorera inyokomuntu aho kuba igikoresho cyo gushyira ububasha mu maboko y’abantu bake.
Iyi baruwa yasohowe ku wa 25 Gicurasi 2026, ikaba yarashyizweho umukono tariki ya 15 Gicurasi 2026 ku isabukuru y’imyaka 135 ishize Pope Leo XIII asohoye inyandiko Rerum Novarum yabaye umusingi w’inyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika.
Mu ntangiriro z’iyi nyandiko, Papa Leo XIV yavuze ko ikiremwamuntu kiri imbere y’icyemezo gikomeye hagati yo kubaka isi ishingiye ku nyungu z’ubutegetsi bw’ikoranabuhanga cyangwa kubaka umuryango ushingiye ku bumwe, ubutabera n’agaciro ka muntu.
Yagize ati: “Ikiremwamuntu cyaremwe n’Imana mu cyubahiro gikomeye, ariko uyu munsi kiri imbere y’amahitamo akomeye: kubaka umunara mushya wa Babeli cyangwa kubaka umujyi Imana n’abantu babanamo.”
Papa Leo XIV yagaragaje ko ikibazo nyamukuru atari ikoranabuhanga ubwaryo, ahubwo ari uburyo rikoreshwa n’abarikora, abarishyigikira ndetse n’abarikoresha.
Ati: “Ikoranabuhanga si umwanzi wa muntu kandi si ikibi ubwacyo, ariko ntiryigenga kuko rifata isura y’abaritegura n’abarikoresha.”
Mu bice by’ingenzi by’iyi baruwa, Papa Leo XIV yagaragaje impungenge z’uko AI ishobora kongera icyuho hagati y’abakire n’abakene igihe yaba igenzurwa n’abantu cyangwa ibigo bike bikomeye.
Yasabye ko ikoranabuhanga ryakomeza gukorera inyungu rusange no kurengera umuntu aho kumuhindura igikoresho cyo gushakamo inyungu.
Yanibukije ko agaciro ka muntu kadashingira ku musaruro atanga cyangwa ubushobozi bwe, ahubwo ko umuntu afite icyubahiro gihabwa uwo yaremwe mu ishusho y’Imana.
Papa Leo XIV yanagarutse ku bibazo by’itumanaho muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, asaba ko ukuri n’ubwisanzure bikomeza kubungabungwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Yamaganye ikwirakwira ry’amakuru y’ibinyoma, urwango ndetse n’uburyo algoritimi zikoresha amakuru y’abantu mu kuyobora ibitekerezo byabo.
Yavuze ko ikoranabuhanga ridakwiye gutesha abantu ubushobozi bwo gutekereza no gushaka ukuri, ashimangira ko uburezi bugomba gufasha urubyiruko gukomeza kugira ubushobozi bwo kwibaza no gutekereza ubwabo aho kugengwa n’imashini.
Papa Leo XIV yavuze kandi ko nubwo AI ishobora gukora ibintu byinshi bisa n’ibikorwa bya muntu, idashobora kugira umutimanama, urukundo, impuhwe cyangwa ubushobozi bwo kugirana umubano nyakuri n’abandi.
Ati: “Ikoranabuhanga rishobora kugabanya imiruho ya muntu no gutanga amahirwe mashya, ariko ntirikwiye gusimbura kamere muntu ishingiye ku rukundo n’imibanire.”
Yanamaganye ibitekerezo bya bamwe bavuga ko ikoranabuhanga rizasimbura cyangwa rikarenga ubushobozi bwa muntu, ashimangira ko intege nke n’imbibi bya muntu ari kimwe mu bigaragaza ubumuntu bwe.
Mu yandi magambo akomeye agaragara muri iyi nyandiko, Papa Leo XIV yanenze ikoreshwa rya AI mu ntambara no mu bikorwa bya gisirikare, avuga ko bishobora gutuma ubwicanyi bukorwa mu buryo budafite ubumuntu.
Yagize ati: “Nta algoritimi n’imwe ishobora gutuma intambara iba igikorwa cyemewe mu rwego rw’imyitwarire.”
Yasabye amahanga gushyiraho amategeko akomeye agenga ikoreshwa rya AI mu bya gisirikare no kurinda abasivili, anaburira ko gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura abantu no gukusanya amakuru yabo bishobora kubavutsa ubwisanzure.
Mu gusoza iyi baruwa, Papa Leo XIV yasabye abakristu n’Isi muri rusange kubaka “umuco w’urukundo”, ubutabera n’amahoro aho kuyoborwa n’inyungu z’ubutegetsi n’ubwikunde.
Ati: “No muri iki gihe cy’ubwenge buhangano, umuntu ashobora gukomeza kugaragaza ubwiza n’icyubahiro Imana yamushyizemo.”