Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Gicurasi
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Gicurasi

Turi ku wa 27 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi w’abana muri Nigeria, ukaba uw’ingabo muri Nicaragua.
Ni umunsi mpuzamahanga kandi w’imenyekanishabikorwa (marketing) hagaragazwa umumaro waryo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
1941: Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Franklin Roosevelt yatangaje ibihe bidasanzwe ku gihugu cye.
2006: (…)

Turi ku wa 27 Gicurasi 2026.

Ni Umunsi w’abana muri Nigeria, ukaba uw’ingabo muri Nicaragua.

Ni umunsi mpuzamahanga kandi w’imenyekanishabikorwa (marketing) hagaragazwa umumaro waryo.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Augustine.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2021: Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

1941: Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Franklin Roosevelt yatangaje ibihe bidasanzwe ku gihugu cye.

2006: Indonésie yibasiwe n’umutingito abantu 5.700 barapfa abandi bagera ku bihumbi 37 barakomereka.

2016: Barack Obama yabaye perezida wa mbere wa Amerika usuye Hiroshima, umujyi wa mbere wagabweho ibitero byifashishije intwaro za nucléaire mu mpera z’intambara ya kabiri y’Isi.

Mu muziki

2012: Igitaramo Lady Gaga yari agiye gukorera mu mujyi wa Jakarta muri Indonésie cyarahagaritswe nyuma y’aho abaturage b’iki gihugu biganjemo abayisilamu bacyamaganye bitewe n’imyambarire iranga uyu muhanzi babonaga ko ishobora gutuma urubyiruko rumufatiraho icyitegererezo.

Abavutse

1924: Jaime Lusinchi wayoboye Venezuela.

1999: Lily-Rose Depp, Umunyamerika ufite inkomoko mu Bufaransa uzwi mu gukina filimi.

Abapfuye

1964: Jawaharlal Nehru wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde, aho yanagize uruhare mu kubiona ubwigenge bw’iki gihugu.

2024: Elizabeth MacRae, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *