René na Tracy Bateguje “In Christ Now Worship Experience” izaba yuzuyemo ibihe bikomeye byo kuramya Imana
2 mins read

René na Tracy Bateguje “In Christ Now Worship Experience” izaba yuzuyemo ibihe bikomeye byo kuramya Imana

René na Tracy Bateguje Igitaramo gikomeye cyitwa “In Christ Now Worship Experience”Abaramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, René na Tracy, bageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise “In Christ Now Worship Experience”, kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026.

Iki gitaramo cyitezweho kuzaba umwanya udasanzwe wo kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo, amasengesho ndetse no kuramya byimbitse.Imyiteguro yiki gitaramo yatangiye gukwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bakunzi b’umuziki wa Gospel, aho benshi bamaze kugaragaza amatsiko n’inyota yo kuzitabira uyu mugoroba witezweho ibihe bikomeye by’imbaraga za Mwuka Wera.

René na Tracy bazwiho gutegura ibitaramo byubaka imitima y’abakristo ndetse bikarangwa n’ubuhanga n’imitunganyirize iri ku rwego rwo hejuru.Abategura iki gitaramo batangaje ko “In Christ Now Worship Experience” izaba ifite umwihariko wo gufasha abantu gusobanukirwa neza ubuzima bwo kuba muri Kristo no gukomera mu rugendo rw’agakiza. Biteganyijwe ko hazaririmbwa indirimbo zitandukanye zikunzwe ndetse hakazanumvikana ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro.René na Tracy bamaze imyaka bagaragara nk’abaramyi bafite ijwi rikora ku mitima ya benshi, aho ibikorwa byabo byagiye bifasha abantu benshi kwegera Imana.

Umuziki, kuramya n’ubutumwa bwiza bigiye guhurira mu gitaramo cya René na Tracy

René na Tracy bagiye kongera gutaramira abakunzi babo mu gitaramo gikomeye cya Worship Experience

Ubufatanye bwabo mu muziki bwakomeje gukundwa cyane kubera uburyo bihuza kuramya, ubutumwa bwiza ndetse n’ubunyamwuga mu gutunganya ibitaramo.Abakunzi b’umuziki wa Gospel ndetse n’abakristo bakomeje gutegereza iki gitaramo nk’igikorwa kizahuza abantu benshi bafite inyota yo kuramya Imana mu buryo bwimbitse.

Hari icyizere ko kizitabirwa n’imbaga y’abantu bitewe n’izina aba baramyi bamaze kubaka mu muziki wo kuramya.Mu gihe imyiteguro ikomeje kunozwa, René na Tracy bakomeje gusaba abakunzi babo gukomeza kubaba hafi no kwitegura kuzifatanya nabo muri ibi bihe bidasanzwe. “Get Ready” ni ubutumwa bw’ingenzi buri gutangwa n’abategura iki gitaramo, bashimangira ko abazacyitabira bazagira ibihe bitazibagirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *