Korali Golgotha yatumiye Papi Claver na Dorcas, Hoziana mu gitaramo izizihizamo imyaka 30
Korali Golgotha ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu mujyi wa Kigali, aho yateguriye abakunzi bayo ibihe byiza byo guhembuka no kongera gutekereza ku Mwami wabo binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igiterane bise ” Bireme none live concert”, kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2026, kuri Dove Hotel/Gisozi, guhera saa saba z’amanywa.
Iki giterane kandi ni umwanya wihariye kuri iyi korali wo gushimira Imana , urugendo rw’imyaka 30 korali Golgotha imaze ikora umurimo w’Imana.Bazaba bayishimira kandi uburyo Imana yabaye iyo kwizerwa kuva mu ivuka rya korali kugeza iki gihe, imirimo n’ibitangaza yagiye ikorera muri bo. Iki giterane kandi gifite intego ishingiye ku byanditswe biboneka mu gitabo cya Yeremiya 33:2,( “Uku ni ko Uwiteka avuga, ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza; Uwiteka ni ryo zina rye.”)
Korali Golgotha ntizaba iri yonyine kuri uwo munsi kuko izifatanya n’abakozi b’Imana batandukanye nka korali Hoziyana yo kuri ADEPR Nyarugenge,itsinda ry’abaramyi Papi Clever na Dorcas,korali Penuel bakorana umurimo kuri ADEPR Rukuraza aho izabafasha mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’uwigisha akaba n’umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru, Rev.UWAMBAJE Emmanuel.
AMATEKA YA KORALI GOLGOTHA
Korali Golgotha yatangiye umurimo w’Imana wo kuririmba mu mwaka wa 1996, itangirana n’abaririmbyi batarenze 10, gusa kuri ubu Imana yarabaguye ubu bafite abaririmbyi barenga 100.
Muri uru rugendo rw’imyaka 30, korali Golgotha yagiye ibona gukora kw’Imana bo aho amaboko yabo yagarukiraga Imana yaserukaga gitore ikirwanirira arikokorali igakomeza kuyivugira. Kubw’iyo mpamvu niho korrali yashingiye itegura igiterane cyo kwizihiza iyi myaka. Uretse kuririma gusa kandi korali Golgotha yagiye ikora ibikorwa byinshi bitandukanye haba gufashanya hagati muri bo, gusura abarwayi, gufasha abatishoboye n’ibindi bitandukanye umwami yagiye abakoresha maze bakaba umuryango, bumvako bakagura izina ryabo bakazitwa” Golgotha Family Choir
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iyi korali, Hategekimana Donat,avuga ko iki giterane ari umwanya wihariye wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 korali Golgotha imaze ikora umurimo w’Imana, anavuga ko korali Golgotha yarenze kuba korali ikaba umuryango ndetse bumva ko bazahindura izina ikaba “ Golgotha Family Choir”.
Korali Golgotha yagiye ikora indirimbo nyinshi zakunnzwe harimo , Igihugu,Urupapuro, Dutegereje, n’izindi zitandukanye.