Nyuma yo gutaramira muri Uganda na Halal Africa, True Promises igiye kongera guhuriza Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye
3 mins read

Nyuma yo gutaramira muri Uganda na Halal Africa, True Promises igiye kongera guhuriza Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye

Nyuma yo gutaramira muri Uganda no muri Halal Africa, True Promises igiye gukorera igitaramo gikomeye i KigaliItsinda rya True Promises, rimwe mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ryateguye igitaramo gikomeye cyiswe True Worship Live Concert, kizahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana mu mwuka wihariye wo guhimbaza no gusenga. Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2026, kibere muri Zaria Court i Kigali.Iki gitaramo kije gikurikira ibindi bikorwa bikomeye iri tsinda rimaze iminsi rikora, birimo ibitaramo ryakoreye mu mijyi ya Kampala na Mbarara muri Uganda, ndetse n’igitaramo cya Halal Africa cyabereye muri BK Arena mu Rwanda.

Ibi bikorwa biri mu byerekana intambwe True Promises ikomeje gutera mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.True Promises imaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, zirimo Nzamutegereza, Ndamukunda, Yesu Ni Mwiza, Iraduhetse, Mana Yacu na Ni Bande. Izi ndirimbo zikomeje guhembura imitima ya benshi, haba mu nsengero, mu bitaramo binyuranye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bakomeje kuzikoresha mu bihe byabo byo kuramya Imana.Umwihariko w’iki gitaramo cya True Worship Live Concert ni uko hazafatirwamo amashusho y’indirimbo nshya zizagaragara kuri alubumu ya gatandatu iri tsinda ryitegura gushyira hanze. Ibi bizaba ari amahirwe yo kugeza ku bakunzi baryo ibihangano bishya, bikaziyongera ku ndirimbo n’izindi alubumu byagiye biranga urugendo rwaryo mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ndahiriwe Mandela, umwe mu bayobozi ba True Promises, yavuze ko True Worship ari igikorwa iri tsinda risanzwe ritegura buri mwaka, ariko ko icy’uyu mwaka gifite umwihariko. Yagize ati: “Iki si igitaramo nk’ibisanzwe. Ni umwanya Imana yongeye kuturemera nka True Promises kugira ngo tuyobore abantu mu buryo bwo gusabana n’Imana bivuye ku mutima.

Bizaba ari ibihe bidasanzwe, ndashishikariza buri wese guharanira kuzabana natwe.”Amatike yo kwitabira iki gitaramo yashyizwe mu byiciro bitatu birimo Silver ya 10,000 Frw, Platinum ya 20,000 Frw na Gold ya 50,000 Frw.Abifuza kuyagura bashobora kunyura ku rubuga rwa [www.ticqet.rw](http://www.ticqet.rw) cyangwa bagakoresha kode ya *513*04\*01#. Igitaramo kizabera muri Zaria Court i Remera, ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2026, guhera ku mugoroba.True Promises yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2009, ikaba imaze kubaka izina mu muziki wa Gospel binyuze mu bikorwa byayo byo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza. Kugeza ubu ifite alubumu esheshatu n’amashami atandatu akorera mu bice bitandukanye by’Isi, arimo iryo mu Rwanda rifite icyicaro gikuru i Kigali, Kenya, u Burundi, u Bwongereza, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. True Worship Live Concert ni kimwe mu bikorwa bikomeje kwagura uru rugendo, mu gihe iri tsinda rikomeje kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo mu bihugu bitandukanye.

True Promises igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi bayo mu gitaramo cyo kuramya Imana

True Worship Live Concert: Igitaramo True Promises yateguriye abakunzi bayo i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *