URUNTU RUNTU HAGATI YABANA NA Sherrie Silver Foundation
1 min read

URUNTU RUNTU HAGATI YABANA NA Sherrie Silver Foundation

Nyuma yuko Iranzi Theophis (Iranzi the Rapper) atangaje ko ikibazo yagiranye na Sherrie Silver Foundation cyaturutse ku kuba bataramuhaga ubwisanzure ngo akore umuziki ku giti cye nk’umuhanzi ndetse akabifata nko kuba barashakaga kuzimya impano ye Sherries Sliver ashyize hanze video ya Ngabonziza Joseph papa wa Iranzi Theophis arimo ashimira Sherrie Sliver foundation.

Ni amashusho yafashwe mu kwezi kwa 6 umwaka ushize, Sherrie sliver akaba agaruye ayo mashusho nyuma Iranzi The Rapper atangaje ko ikibazo yagiranye na Sherrie Silver Foundation cyaturutse ku kuba bataramuhaga ubwisanzure ngo akore umuziki ku giti cye nk’umuhanzi ndetse akabifata nko kuba barashakaga kuzimya impano ye.

“Hari ukuntu abantu baba batumvikana noneho ukabona umuntu ari kukunaniza aho kukwirukana. Noneho mu rwego rwo kunzimya banjyanye kwiga mba mu kigo i Musanze kandi babizi ko nkora imiziki […] kuko yari azi ko hari abafite impano zo kuririmba yaratubwiraga ngo twandike indirimbo tukazimuha ngo ahitemo izisohoka ariko njye izo nanditse ntazifate.”~Iranzi The Rapper said.

Iranzi The Rapper wari ugeze mu mwaka wa gatatu mu kigo cya Sunrise i Musanze, yavuze ko nyuma yo kubona ko ari kunanizwa kubyaza umusaruro impano ye, ku wa 2 Gicurasi 2026 aribwo yanditse ibaruwa asezera muri ‘Sherrie Silver Foundation’ ndetse anava ku ishuri bari bamujyanyemo ashaka irindi i Kigali aho yiga ataha bikanamufasha gukurikirana umuziki we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *