“Narahiriwe album”: Emeline Penzi yateguje umunsi w’amateka ku bakunzi b’umuziki wo kuramya
2 mins read

“Narahiriwe album”: Emeline Penzi yateguje umunsi w’amateka ku bakunzi b’umuziki wo kuramya

Emeline Penzi yateguje igitaramo gikomeye cyo kumurika umuzingo w’indirimbo ze,Umuramyi Emeline Penzi, uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zifite ubutumwa buhindura benshi,yateguje abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo gikomeye azamurikiramo umuzingo w’indirimbo ze nshya (Album Launch).

Uyu muhanzikazi usanzwe azwiho ubuhanga mu miririmbe akaba anabarizwa muri Drups Band ndetse no mu itorero Bethesda Holy Church, yamaze gutangaza ko uyu ari umwanya mwiza wo gusangira n’abakunzi be ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Uyu muhanzikazi akomeje kugaragaza ko ari umwe mu bakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ijwi rye ry’umwimerere ndetse n’indirimbo z’ubutumwa bwiza zikomeje gukora ku mitima ya benshi. Indirimbo ye yitwa “Narahiriwe”, ari nayo yise iyi alubumu, niyo yatumye izina rye rirushaho kumenyekana cyane, ikaba yarabaye imbarutso yo gukomeza abantu benshi mu bihe bitandukanye.Emeline Penzi yahamagariye abantu bose kutabura mwibi bihe byo kuramya.

Menya byinshi ku gitaramo cyo kumurika alubumu ya Emeline Penzi yise Narahiriwe

Igitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga, kikazabera ku cyicaro cy’itorero Bethesda Holy Church giherereye ku Gisozi ahazwi nko Kwa Rugamba.Abategura iki gitaramo barakangurira abakunzi b’indirimbo zo kuramya kwitegura neza uyu munsi udasanzwe.

Iki gitaramo kikaba kitezweho kuba umwanya wo kwizihiza ibikomeye Imana yakoze mu buzima bwa Emeline Penzi, ndetse n’umwanya wo gufatanya n’abakunzi b’umuziki we mu gushimira Imana binyuze mu ndirimbo zizaba ziri kuri uyu muzingo. Umuramyi wese agira umwihariko, ndetse abamukurikirana bakaba biteze ko uyu munsi uzaba udasanzwe ku bwo gutaramana nawe.

Nubwo imyiteguro ikomeje, abategura iki gitaramo batangaje ko andi makuru y’ingenzi ku miterere y’igitaramo n’abandi bazafatanya na Emeline Penzi bazatangazwa vuba aha. Abakunzi b’uyu muhanzikazi barasabwa gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga ze ndetse n’inzira zose z’itumanaho zizajya zinyuzwamo amakuru mashya ajyanye Niki gitaramo.Mu gihe amaso ahanzwe uyu munsi w’amateka, uyu muhanzikazi akomeje gusaba abakunzi be kumushyigikira mu masengesho kugira ngo icyo gitaramo kizagende neza, kigamije guhembura imitima y’abazacyitabira bose. Ni igitaramo giteguwe mu buryo bw’umwuga kigamije kugeza ku bantu ibihe byiza byo guhimbaza Imana.

Bethesda Holy Church yiteguye kwakira igitaramo cyo kumurika alubumu ya Emeline Penzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *