Jehovah Jireh Choir Mu Myiteguro Y’Igitaramo Gikomeye Cy’Iminsi Ibiri i Rubavu
2 mins read

Jehovah Jireh Choir Mu Myiteguro Y’Igitaramo Gikomeye Cy’Iminsi Ibiri i Rubavu

Jehovah Jireh Choir yo muri Poste Cepiens ULK yatangaje ku mugaragaro ko igitaramo cyayo ngarukamwaka cyiswe “Imana Iratsinze Live Concert Season 3” kizabera mu Karere ka Rubavu ku wa 22 no ku wa 23 Kanama 2026.

Ni igikorwa gikomeje kuba umwihariko w’iyi korali, kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana mu bihe byo gushima Imana.Nyuma y’ibihe byiza by’ibi bitaramo byabanje, kwiyi nshuro ya gatatu ni ibihe bitegerejwe n’abatari bake, cyane cyane abatuye Intara y’Iburengerazuba ndetse n’abaturuka mu bindi bice by’igihugu.

Abategura iki gikorwa bavuga ko kizaba kirimo gahunda zitandukanye zo kuramya Imana, ubuhamya ndetse n’indirimbo zifasha abantu kwegera Imana no gukomeza kwizera.Jehovah Jireh Choir ni imwe mu makorali amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, binyuze mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’ibyiringiro, ihumure n’intsinzi iboneka muri Kristo.

Jehovah Jireh Choir Yagarukanye “Imana Iratsinze Live Concert Season 3” i Rubavu

Mu myaka ishize, ibikorwa byayo byagiye bikurura imbaga y’abakristo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Insanganyamatsiko igaragara muri iki gitaramo, “Imana Iratsinze,” igaragaza ubutumwa bwo kwizera ko Imana ari yo ikuraho ibigeragezo byose kandi ko ari yo itanga intsinzi mu bihe bikomeye. Ni ubutumwa bukomeje gukomeza benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera no kubatera imbaraga zo gukomeza kwizera isezerano ry’Imana.

Abateguye iki gitaramo barahamagarira abantu bose kuzitabira ari benshi kugira ngo bazagire umwanya wo kuramya Imana no gusangira ibihe by’umunezero n’abavandimwe mu kwizera. Biteganyijwe ko korali izaririmbamo indirimbo zimaze kumenyekana ndetse n’izindi nshya zizaba zifite ubutumwa bwihariye ku bazitabira.

Mu gihe imyiteguro ikomeje, abakunzi ba Jehovah Jireh Choir basabwe kubika aya matariki ya 22 na 23 Kanama 2026, kugira ngo batazabura muri ibi bihe byihariye byiswe “Imana Iratsinze Live Concert Season 3,” igitaramo gitegerejwe kuzahuriza hamwe abantu benshi i Rubavu mu rugendo rwo guhimbaza no kuramya Imana.

Igitaramo Cyahinduye Benshi Kigiye Kongera Kugaruka Mu Karere ka Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *