Senga B na Ben&Chance bahurije imbaraga mu ndirimbo Amateka Mashya itanga ibyiringiro ishya
2 mins read

Senga B na Ben&Chance bahurije imbaraga mu ndirimbo Amateka Mashya itanga ibyiringiro ishya

Umuramyi w’Umunyarwandakazi uba muri Canada, Senga B yifashishije abahanzi bakunzwe cyane Ben&Chance mu ndirimbo nshya yasohoye Amateka Mashya.

Muri iyi ndirimbo, aba baramyi batambukije ubutumwa bugaragaza akamaro ko kuba muri Kristo, kurinda amazerano y’Imana ryo kurinda no kwakira ihumure ritangwa n’Imana binyuze mu buhanuzi.

Bateruye bagira bati: “Nzakubakisha amabuye y’igiciro cyinshi, nta ntwaro bacuriye kukurwanya izakugeraho… Mu cyimbo cy’umuvumo nzaguha umugisha, mu cyimbo cy’umubabaro nzakuzuza umunezero.”

Si ubwa mbere Senga B na Ben &Chance bakoranye kuko basanzwe bafitanye umubano mwiza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ben&Chance ni abaramyi bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere, bazwi cyane mu ndirimbo zirimo Yesu Arakora, Zaburi Yanjye, Amarira, Impano y’Ubuzima n’izindi nyinshi zakunzwe cyane n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya.

Aba bahanzi kandi baherutse gukorana na Senga B mu bitaramo bitandukanye byabereye muri Canada no mu Rwanda.

Indirimbo Amateka Mashya ije ikurikira umurongo wa Senga B wo gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro, guhumuriza abafite ibikomere no kwibutsa abantu ko Imana ishobora guhindura amateka y’ubuzima bwabo ikabavana mu mubabaro ikabageza mu munezero.

Senga Byuzuye Christina [Senga B], atuye muri Canada aho akorera umurimo w’Imana nk’umuramyi ndetse n’umuyobozi wa korali.

Yatangiye kuririmba akiri muto mu makorali y’itorero, ariko urugendo rwe rwa muzika rwafashe indi ntera nyuma yo gutangira gushyira hanze indirimbo ze bwite.

Mu mwaka wa 2021, yamenyekanye cyane nyuma yo gukorana indirimbo “Ndabizi” yakoranye na rurangiranwa Adrien Misigaro, iyi indirimbo yamufunguriye amarembo ku rwego mpuzamahanga.

Senga B amaze igihe agaragaza impano idasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Mu 2024 yakoze igitaramo gikomeye cya Live Recording i Kigali cyitabiriwe n’abaramyi bazwi barimo Ben&Chance, Prosper Nkomezi na Emmy Vox, ibintu byagaragaje urwego amaze kugeraho mu muziki wa Gospel.

Senga B yakoze indirimbo Ndabizi yakoranye na Adrie Misigaro, Yesu Uri Intwari, Uri Imana Nyamana, Mu Bikari yakoranye na Ben&Chance n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *