Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Kamena
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Kamena

Turi ku wa 20 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2022: Mu Rwanda hatangiye CHOGM, inama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
1960: Mali yabonye ubwigenge yigobotora ubukoroni bw’u Bufaransa.
1990: Amajyaruguru ya Iran yibasiwe n’umutingito abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 35 na 50 bahasiga ubuzima abandi barenga ibihumbi 60 (…)

Turi ku wa 20 Kamena 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu John.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2022: Mu Rwanda hatangiye CHOGM, inama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

1960: Mali yabonye ubwigenge yigobotora ubukoroni bw’u Bufaransa.

1990: Amajyaruguru ya Iran yibasiwe n’umutingito abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 35 na 50 bahasiga ubuzima abandi barenga ibihumbi 60 barakomereka.

2003: Hanshinzwe “Wikimedia” ari na yo ifite urubuga rwa Wikipedia ruri mu zisurwa cyane ku Isi.

Mu muziki

1995: Michael Jackson yasohoye album ye ya cyenda ayita “HIStory: Past, Present and Future, Book I”, bituma televiziyo ya MTV ihindura izina yiyita “MJTV” mu gihe cy’icyumweru mu guha icyubahiro uyu muhanzi.

Abavutse

1945: Anne Murray, umuhanzikazi ukomoka muri Canada uzwiho kuba yaragurishije kopi zirenga miliyoni 55 za album mu gihe cy’ubuhanzi bwe.

1949: Havutse Lionel Richie wamamaye mu kuririmba, kwandika indirimbo n’ubuhanga mu gucuranga piano.

Abapfuye

2010: Roberto Rosato uri mu banyabigwi bakiniye ikipe ya AC Milan mu Butaliyani.

2024: Taylor Wily, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *