Timeless Praise”: Patmos Choir Yateguye Igitaramo Cyihariye cyo Gushima Imana no Kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 30
Chorale Patmos yatangaje ko yateguriye Abanyarwanda igitaramo gikomeye yise “Timeless Praise” kizabera muri Kigali Convention Centre ku wa 15 Kanama 2026. Iki gitaramo kizaba gifite umwihariko wo kwizihiza imyaka 30 iyi chorale imaze ikora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.Iki gitaramo kigiye kuba nyuma y’ikindi Patmos yakoze mu myaka yashize cyabereye muri icyo kigo, kikitabirwa n’abantu benshi ku buryo habaye ikibazo cy’ubuke bw’intebe ugereranyije n’abacyitabiriye.
Ubuyobozi bwa chorale buvuga ko kuri iyi nshuro bwateguye ibintu byinshi kandi ku rwego rwo hejuru kugira ngo abazacyitabira bazahabwe serivisi nziza kandi banyurwe n’ibizahabera.Mu kiganiro n’itangazamakuru, Niyonzima Aimable, umutoza wa Chorale Patmos, yavuze ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ugutanga ubutumwa bwiza ku bantu bose nta kurobanura.

Abanyamuryango ba Patmos Choir Basabye Abanyarwanda Gushyigikira Concert Y’Isabukuru y’Imyaka 30
Yagize ati: “Nubwo turi Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi twari gukora igitaramo mu rusengero, twahisemo kukijyana ahantu hagutse kugira ngo buri wese ushaka kumva ubutumwa bwiza azabashe kuhagera. Turifuza ko n’abatamenyereye kujya mu nsengero bazaza bakumva ubutumwa bubafasha.”Aimable yanagarutse ku mafaranga yishyurwa ku matike, asobanura ko atagamije inyungu ahubwo ari uburyo bwo gushyigikira imyiteguro y’igitaramo.
Yavuze ko gutegura igitaramo nk’iki bisaba amafaranga menshi harimo gukodesha salle, gutunganya urubyiniro, amajwi n’amatara, gukora amashusho, imyambaro, ndetse no gutunganya indirimbo nshya muri studio. Yashimangiye ko buri wese uzagura itike azaba ateye inkunga umurimo wa Chorale Patmos.Ku ruhande rw’abanyamuryango, Baganizi Olivier yavuze ko Chorale Patmos atari itsinda riririmba gusa, ahubwo ari umuryango ugira uruhare runini mu bikorwa by’urukundo n’ivugabutumwa. Yagaragaje ko chorale ifasha abatishoboye, ipfubyi, abarwayi, abagize ibyago bitandukanye ndetse ikanashyigikira imiryango yibarutse.
Patmos Choir Yagaragaje Ibikorwa by’Urukundo Ikora Hanze yo Kuririmba
Yongeyeho ko Patmos ikunze no gufasha andi ma chorale mu bikorwa by’iterambere n’ivugabutumwa.Chorale Patmos ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ndetse no mu Rwanda muri rusange, aho indirimbo zayo zimaze imyaka myinshi zikora ku mitima ya benshi.
Abategura “Timeless Praise” bavuga ko abazacyitabira bazaryoherwa n’indirimbo zakunzwe mu mateka y’iyi chorale ndetse n’izindi nshya. Abifuza kugura amatike bashobora gukoresha kode *550*2*2*103# cyangwa bagasura urubuga rwa Patmos Choir, mu gihe imyanya ikomeje kugabanuka uko iminsi igenda yegereza igitaramo.
Patmos Choir: “Kugura Itike Ni Uburyo bwo Gushyigikira Umurimo w’Ivugabutumwa”
kugura tike nigutya 1.*550*2*2*103#2.www.Patmoschor.com