Sheila Cherop yatunguwe no kubona ubutumire bw’uwari umukunzi we agiye gukora ubukwe n’inshuti ye magara nyuma y’imyaka umunani bakundana
3 mins read

Sheila Cherop yatunguwe no kubona ubutumire bw’uwari umukunzi we agiye gukora ubukwe n’inshuti ye magara nyuma y’imyaka umunani bakundana

Umugore ukomoka muri Kenya, Sheila Cherop, yatangaje inkuru ibabaje y’urukundo rwe rwari rumaze imyaka umunani, ariko rukaza kurangira mu buryo atari yiteze nyuma y’uko umusore yakundanaga na we amusize agashyingiranwa n’inshuti ye magara.

Mu kiganiro yagiranye na Edmac Media Studios, Sheila yavuze ko ubuzima bwe bwo mu bwana bwari bwararanzwe n’agahinda, kutitabwaho no kubura urukundo rwa nyina. Kubera imibereho itamworoheye, yavuye iwabo mu gace ka Nandi ajya gushaka akazi i Nairobi kugira ngo yibesheho.

Ageze i Nairobi, yabonye akazi ko gukora imirimo yo mu rugo kwa madamu umwe wamufashije cyane. Muri icyo gihe ni bwo yahuye n’umusore yise Mark (izina ryahinduwe), wakoraga akazi ko gucunga inyubako ndetse akanacuruza imbuto mu gace yabagamo.

Sheila yavuze ko Mark yari umuntu ukunda Imana kandi ukunze ibikorwa by’itorero. Umunsi umwe yamubwiye iby’itorero yasengeragamo riherereye i Roysambu, amusaba kuzamusura. Nyuma y’igihe gito batangiye kujyana mu bikorwa by’itorero, umubano wabo uza gukomera kugeza batangiye gukundana.

Mu gihe cyakurikiyeho, Mark yagizwe umuyobozi w’urubyiruko mu itorero, ibintu byatumye na Sheila arushaho kugira uruhare mu bikorwa by’itorero. Ni muri icyo gihe kandi yamenyaniye n’umukobwa waje kuba inshuti ye magara.

Ati: “Twabaga turi kumwe hafi buri gihe kubera ibikorwa byo mu rusengero. Namufataga nk’umuntu wa hafi cyane kandi namubwiraga byinshi ku mubano wanjye na Mark.”

Hashize imyaka mike, Mark yagizwe umupasiteri, ibintu byatumye Sheila arushaho kwizera ko bazashyingiranwa. Kubera umwanya yari afite mu itorero, benshi bari bazi ko igihe nikigera azajyana Sheila nk’umugore we.

Icyakora ibintu byatangiye guhinduka ubwo Sheila yasamaga inda. Yavuze ko aho gutegura uburyo bwo kubaka urugo rwabo, Mark yatangiye kumwigaruraho ndetse yegera cyane inshuti ye magara.

Ati: “Naramwizeraga cyane. Nta na rimwe nigeze nkeka ko ashobora kungambanira. Ariko nyuma y’uko njye na Mark tugiranye umubano wa hafi, natangiye kubona imyitwarire ye ihinduka. Yari atakinyitaho nk’uko byari bisanzwe.”

Ihungabana rikomeye ryaje ku munsi umwe nyuma y’igiterane cyo ku Cyumweru. Nk’uko bisanzwe, abanyetorero bari bateraniye hamwe bumva amatangazo. Mu itangazo rya nyuma, Sheila yabonye ku mashusho yatambukitswaga ko Mark yari agiye gukora ubukwe muri Gicurasi.

Yabanje gutekereza ko yarebye nabi kuko yari azi neza ko ari we bakundana. Ariko ageze mu rugo yasanze yoherejwe ifoto y’ubutumire bw’ubukwe ndetse n’umuyoboro wo gutangamo inkunga y’ubwo bukwe.

Icyamubabaje kurushaho ni uko ubwo butumire yari yabwohererejwe na Mark ubwe.

Ati: “Nabonaga arimo gusangiza abantu ubutumire mu matsinda atandukanye ya WhatsApp yo mu itorero. Narabibonye sinabyemera. Ndetse yanyoherereje ubutumire ku giti cyanjye ansaba gutanga inkunga y’ubukwe bwe.”

Sheila yavuze ko ubwo yabazaga Mark impamvu yabikoze, nta kwicuza yigeze agaragaza. Ahubwo yamusubije ko yari yarafashe icyemezo cye kandi ko uwo yari agiye gushakana na we ari we yahisemo.

Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bagaragaje ko bababajwe n’uko urukundo rwamaze imyaka umunani rwarangiye mu buryo bubabaje. Abenshi bagaragaje ko kugambanirwa n’umukunzi ndetse n’inshuti magara icyarimwe ari kimwe mu bintu bikomeretsa umutima kurusha ibindi.

Nubwo yahuye n’ibihe bikomeye, Sheila yavuze ko akomeje guhangana n’ingaruka z’ibyabaye kandi yizeye ko igihe kizafasha ibikomere bye gukira, akabasha gukomeza ubuzima bwe n’icyizere gishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *