Umugore yafashe umugabo we amuca inyuma ku mukozi bakorana ahitamo kumubabarira
3 mins read

Umugore yafashe umugabo we amuca inyuma ku mukozi bakorana ahitamo kumubabarira

Umugore wo muri Nairobi yavuze uburyo yavumbuye ubuhemu bw’umugabo we binyuze muri WhatsApp bwo kumuca inyuma, agahitamo kumubabarira kubera urukundo rw’abana babo n’icyizere cyo kongera kubaka urugo.

Uyu mugore ukoresha amazina ya Akinyi Atieno, yavuze ko yamenye ayo makuru binyuze mu butumwa bwa WhatsApp yabonye kuri telefone y’umugabo we, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye ku mutima ndetse bimushyira mu gahinda gakomeye.

Nubwo yasanze umugabo we yararenze ku isezerano ryabo ryo kubana mu budahemuka, yahisemo kumubabarira. Iki cyemezo cye cyatumye benshi bamugereranya na Joyce Gomora, umwe mu bakinnyi b’imena bagaragara muri filime yakunzwe cyane yitwa The Polygamist, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi.

Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Reddit, uyu mugore yasobanuye ko nyuma yo kuvumbura ubuhemu bw’umugabo we yamubajije impamvu yabikoze, ariko umugabo akagerageza kumugira nyirabayazana amushinja ko yari asanzwe amukekaho kumuca inyuma ndetse ko umubano wabo wari waracitsemo icyuho.

Uyu mugore yagize ati: “Kugeza n’ubu ndacyahinda umushyitsi. Kuva nijoro sinigeze nsinzira kuko namenye ko umugabo wanjye amaze amezi menshi afitanye umubano n’umukozi bakorana. Yagerageje kubisobanura avuga ko duhora dutongana kandi ko nari nsanzwe mukekaho kumuca inyuma. Ariko ibyo si impamvu yemewe yo guca inyuma uwo mwashakanye.”

Yakomeje avuga ko nubwo byamubabaje cyane, yahisemo inzira yo kubabarira umugabo we, ndetse ko uyu mugabo yamusabye ko bajya kuganirizwa n’inzobere mu by’imibanire y’abashakanye kugira ngo barebe niba bakongera kubaka urugo rwabo.

Uyu mubyeyi yavuze ko kimwe mu bintu byamukomerekeje kurushaho ari uburyo abana babo bagizweho ingaruka n’ubuhemu bw’umugabo we.

Ati: “Ikimbabaza cyane si njye gusa. Umwana wacu yajyaga amwandikira amubwira ko amukumbuye, mu gihe yari yagiye kubonana n’undi mugore kandi atubwira ko ari gukora amasaha y’inyongera ku kazi. Iyo ni yo ngingo yanshegeshe cyane.”

Yavuze kandi ko gutandukana byamugora kubera impungenge zo gutakaza uburenganzira bwo kurera abana mu gihe habaho urubanza rwo gutandukana.

Iyi nkuru yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagiriye uyu mugore inama yo gutandukana n’umugabo we bavuga ko abantu nk’abo badahinduka byoroshye.

Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati: “Mbere yo gutekereza ku gutandukana cyangwa gukomeza kubana, banza uganire n’inzobere zigufashe gusobanukirwa impamvu wemera kubana n’umuntu utakigukunda kandi waguhemukiye.”

Undi we yagize ati: “Abantu benshi batekereza ko kuguma mu rushako ruri gusenyuka ari ugukunda abana babo, nyamara rimwe na rimwe gutandukana ni byo biba uburyo bwiza bwo kubarinda kubaho mu bibazo bihoraho.”

Hari n’abagaragaje ko kuganirizwa n’inzobere bidashobora gusiba ububabare buterwa n’ubuhemu, basaba uyu mugore guhitamo amahoro ye n’ahazaza he aho gukomeza kubana n’umuntu wamuciye inyuma.

Abandi benshi bagiye bahuriza ku gitekerezo kimwe bavuga ko umugabo wamaze guca inyuma umugore we inshuro imwe ashobora kongera kubikora, bityo bakamugira inama yo gutekereza ku buzima bwe ndetse n’ubw’abana be mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *