Abaramyi Siana Ingabire na Ami Prince mu bazafasha Emeline Penzi kumurika album “Narahiriwe”
Umuramyi Emeline Penzi yakomeje kongera imbaraga mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise “Narahiriwe”, aho akomeje gutangaza abandi baramyi n’amatsinda bazamufasha muri uwo munsi utegerejwe na benshi.
Iki gitaramo kizaba ku wa 3 Nyakanga 2026 muri Bethesda Holy Church ku Gisozi, guhera saa cyenda z’amanywa, kandi kwinjira ni ubuntu.Mu bakomeje kwemezwa bazafatanya na Emeline Penzi harimo Ami Prince, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya umaze kumenyekana mu muziki wa Gospel byumwihariko kubera indirimbo nabaye umwe n’Imana yakoranye na the Ben Uretse we, Siana Ingabire nawe yamaze gutangazwa nk’umwe mu bazatanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo muri iki gitaramo.

Emeline Penzi ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika album ye “Narahiriwe”
Abazitabira iki gikorwa kandi bazabona umwanya wo kuramya Imana hamwe na Boanegers Gospel Group, itsinda rimaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo ritanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo byaryo. Biteganyijwe ko rizatanga umusanzu ukomeye mu gutuma iki gitaramo kiba umwanya udasanzwe wo guhimbaza Imana.Si ayo matsinda n’abahanzi gusa bazaba bahari, kuko kandi René na Tracy nabo bazifatanya na Emeline Penzi muri iki gitaramo. Uyu muryango uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana utegerejweho gutanga ubutumwa bwubaka ukwizera no gushimangira insanganyamatsiko y’iyi album nshya.Album “Narahiriwe” ije ikurikira urugendo rw’ivugabutumwa Emeline Penzi amaze igihe akora binyuze mu ndirimbo ze.
Biteganyijwe ko abazitabira iki gitaramo bazaba ari bo ba mbere bazumva zimwe mu ndirimbo nshya zigize iyi album, ndetse banifatanye na we mu rugendo rwo kuyimurika ku mugaragaro.Abateguye iki gitaramo bavuga ko intego ari ugutanga umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana no guhuza abakunzi ba Gospel mu gikorwa kizaba kirangwa n’indirimbo, ubuhamya ndetse n’ubutumwa bwo gushimira Imana.
Banashishikariza abantu bose kuzitabira no gushyigikira umurimo wa Emeline Penzi.Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, imyiteguro irarimbanyije, ndetse n’abahanzi bazifatanya na Emeline Penzi bakomeje kongera amatsiko mu bakunzi ba Gospel. Biteganyijwe ko “Narahiriwe Album Launch” izaba imwe mu bitaramo bikomeye bizaranga umwaka wa 2026, ihuza abaririmbyi batandukanye mu ntego imwe yo kuramya no guhimbaza Imana.
“Narahiriwe Album Launch” igiye guhuriza hamwe amazina akomeye muri Gospel nyarwanda

Emeline Penzi yakomeje gutangaza abazaririmba mu gitaramo cyo kumurika album “Narahiriwe”



