Mohammed Kudus yasinyiye Tottenham Hotspur aca agahigo
1 min read

Mohammed Kudus yasinyiye Tottenham Hotspur aca agahigo

Umunya-Ghana, w’imyaka 24 wakiniraga West Ham United F.C yamaze gusinyira ikipe ya Tottenham Hotspur aba umukinnyi wa mbere umaze kugurwa amafaranga menshi ukomoka muri Ghana.

Tottenham Hotspur iri kwitegura umwaka utaha w’imikino n’imbaraga nyinshi kubera izakina imikino ya UEFA Champions League Kandi ikaba ifite umutoza mushya nawe ushaka kuzana abakinnyi bazakwira mu byo ashaka gukina.

Mohammed Kudus yaguzwe miliyoni £55 igiciro cyenda kwikuba Kabiri icyo yaguzwe ava muri Ajax mu Buholandi cyane ko yaguzwe na West Ham United miliyoni £38.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga yataka cyangwa akatakira ku ruhande rw’iburyo(right winger), yabaye umukinnyi wa mbere uguzwe amafaranga menshi akomoka muri Ghana.

Mohammed Kudus – £55M
Thomas Partey – £50M
Mohammed Kudus – £38.4M
Michael Essien – £24.4M
Baba Rahman – £21.7M
Andre Ayew – £20.5M
Asamoah Gyan – £13M

Imibare ya Mohammed Kudus mu ikipe ya West Ham United!

2024-2025: yatsinze Ibitego bitanu atanga imipira yavuyemo ibitego itatu.

2023-2024: Yatsinze ibitego umunani atanga n’imipira itandatu yavuyemo ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *