Vatican yateguje inama mpuzamahanga igamije gushimangira uruhare rw’umuryango mu butumwa bwa Kiliziya
Urwego rwa Vatican rushinzwe Abalayiki, Umuryango n’Ubuzima, ku bufatanye n’Ubuyobozi Bukuru bwa Sinodi, rwatangaje ko kuva ku wa 7 kugeza ku wa 14 Ukwakira 2026 i Vatican hazabera Inama Mpuzamahanga igamije gushimangira uruhare rw’umuryango mu butumwa bwa Kiliziya Gatolika no kurebera hamwe uburyo bwo kuwuherekeza mu bihe by’iki gihe.
Iyi nama yahamagajwe na Papa Leo XIV mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ishize hasohotse Inyandiko ya Gishumba Amoris Laetitia, yasohowe na Papa Fransisiko ku wa 19 Werurwe 2016 nyuma ya Sinodi ebyiri z’Abepiskopi zagarutse ku buzima n’ubutumwa bw’umuryango.
Inyandiko itegura iyi nama yamaze koherezwa ku bayobozi b’Amakoraniro Gatolika y’Iburasirazuba no ku ba Perezida b’Inama z’Abepiskopi ku isi yose, hagamijwe kubafasha gutegura ibiganiro no gutanga umusanzu uzashingirwaho mu nama izabera i Vatican.
Mu butumwa bwe bwo ku wa 19 Werurwe 2026, Papa Leo XIV yavuze ko iyi nama igamije gukomeza urugendo rwa Sinodi rushingiye ku kumva buri wese, kuganira no gushishoreza hamwe, hagamijwe gushaka uburyo bushya bwo kwamamaza Inkuru Nziza mu muryango w’iki gihe, hifashishijwe inyigisho za Amoris Laetitia ndetse n’ubunararibonye bwakusanyijwe mu madiyosezi atandukanye ku isi.
Papa Leo XIV yongeye gushimangira ko umuryango ukomeje kuba inkingi ya mwamba ya Kiliziya n’umuryango mugari.
Mu gusoza Inama Rusange idasanzwe y’Abakaridinali yabaye ku wa 27 Kamena 2026 yagize ati: “Iyo umuryango uherekejwe kandi ugashyigikirwa, uba ishuri ry’imibanire myiza, ubumwe n’icyizere; ariko iyo uhura n’ibibazo cyangwa ugatereranwa, ingaruka zabyo zigera ku muryango mugari wose.”
Biteganyijwe ko iyi nama izahuza Abepiskopi baturutse hirya no hino ku isi hamwe n’imiryango izatanga ubuhamya bw’ubuzima bwayo, mu rwego rwo gufasha Kiliziya kurushaho gusobanukirwa uburyo bwo guherekeza no gushyigikira imiryango mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.
Abazayitabira bazaganira ku ngingo eshanu z’ingenzi zirimo kurebera hamwe uko umuryango uhagaze muri iki gihe, gufasha urubyiruko kwakira umuhamagaro wo gushyingirwa, guherekeza abashakanye cyane cyane mu ntangiriro z’urushako, gushyigikira imiryango ihura n’ibibazo, no kurushaho kwimakaza umuryango wa Gikristu nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu butumwa bwa Kiliziya.
Nubwo iyi nama itazaba ari Sinodi y’Abepiskopi, izakorwa mu buryo bwa Sinodi, ishingiye ku gusenga, kuganira no gufatira hamwe imyanzuro. Biteganyijwe ko imyanzuro izayivamo izafasha amadiyosezi n’inzego za Kiliziya gukomeza gushyira mu bikorwa inyigisho za Amoris Laetitia, no kurushaho guha umuryango umwanya ukwiye nk’umutima w’iyogezabutumwa n’ishingiro ry’ubuzima bwa Kiliziya.