Turashimira Imana ku mugisha yaduhaye _ Micky yavuze ko biteguka kwibaruka ahamya ko urugo rwabo rwubakiye ku kwizera no gushimira Imana
Mu butumwa yageneye AG Promoter ku isabukuru ye, Micky yagaragaje ko kubaka urugo rwuzuye urukundo, amahoro n’umugisha ari byo ashyize imbere, ashimira Imana ku rugendo rwabo no ku mwana bategereje.
Umukinnyi wa filime nyarwanda Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky, yakoresheje isabukuru y’umugabo we Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter nk’umwanya wo guhamya ko urugo rwabo rushingiye ku kwizera Imana, kuyishimira no kuyisaba gukomeza kubayobora.
Mu butumwa yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, yashimye Imana ku rugendo rw’urushako rwabo ndetse no ku mugisha wo kuba bitegura kwibaruka imfura yabo.
Mu butumwa bwuje urukundo n’ukwizera Imana, Micky yavuze ko kimwe mu byo ashimira Imana ari urugendo rwiza rw’urushako we n’umugabo we bamaze kugeramo, ndetse n’umugisha wo kuba bategereje umwana.
Yagize ati: “Turashimira Imana ku rugendo tumaze kugeramo, no ku mugisha ukomeye yaduhaye wo kuba twiteze umwana wacu. Dusenga ko Imana izakomeza kuturinda, ikaduha kubaka umuryango wuzuye urukundo, amahoro n’umugisha.”
Mbere y’aho, Micky yari yashimiye umugabo we ku rukundo no ku bwitange amugaragariza buri munsi, agaragaza ko byatumye yumva urugo ari ahantu h’umutekano n’urukundo.
Yagize ati: “Urakoze kuba uri umugabo unkunda, unyitaho kandi ukomeza kumpa imbaraga buri munsi. Watumye numva urugo ari ahantu h’urukundo n’umutekano.”
Yanamwijeje ko we n’umwana bategereje bazakomeza kumuba hafi mu bihe byose, haba mu munezero no mu bigeragezo, bagakomeza kumushyigikira no kumukunda.
Ati: “Ndakwizeza ko njye n’umwana wacu tuzahora turi iruhande rwawe. Tuzabana nawe mu byishimo no mu bigeragezo, tugushyigikire kandi tugukunde uko bukeye n’uko bwije.”
Ubutumwa bwa Micky buje bwibutsa agaciro ko gushyira Imana ku isonga ry’urugo, gushimira imigisha umuntu ahabwa no gukomeza kuyisaba uburinzi n’ubwenge mu kubaka umuryango urangwa n’urukundo, amahoro n’ubudahemuka.
Micky na AG Promoter basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2025, mbere yo gukora ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026. Kuri ubu, bitegura kwakira imfura yabo, urugendo bavuga ko rubabera indi mpamvu ikomeye yo gushimira Imana no gukomeza kuyiringira mu buzima bwabo bw’urugo.