Korali Patmos ijyiye kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana mu gitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Convention Centre
2 mins read

Korali Patmos ijyiye kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana mu gitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Convention Centre

Korali Patmos, imwe mu makorali azwi cyane mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, iri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo gikomeye yise “Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert”, kizaba ari umwanya wo gushimira Imana ku myaka 30 imaze iyifasha mu murimo wo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 15 Kanama 2026 muri Kigali Convention Centre (KCC), kikazatangira kwakira abitabiriye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).

Mu gihe cy’imyaka 30,Korali Patmos yabaye umwe mu makorali yagize uruhare rukomeye mu gukomeza abakristo no kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro ku bantu banyuranye binyuze mu ndirimbo zayo. Mu rwego rwo kwizihiza uru rugendo, iyi korali yateguye igitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’abifuza gufatanya na yo gushimira Imana ku bikorwa byayo.

Abategura iki gitaramo bavuga ko “Timeless Praise” atari igitaramo gisanzwe, ahubwo ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa urugendo Imana yabanye na Korali Patmos kuva yatangira umurimo wayo, banongera kwibutsa abantu bose ubudahemuka bw’Imana n’akamaro ko kuyiramya.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu baturutse mu byiciro bitandukanye, barimo abakunzi ba Korali Patmos, abayikurikiranye kuva yatangira ndetse n’abakunda umuziki wo guhimbaza Imana. Abategura bavuga ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye by’amateka mu muziki wokuramya noguhimbaza Imana mu Rwanda.

Mu rugendo rwayo rumaze imyaka 30, Korali Patmos yakomeje kubakira ku nkingi z’abayitangije, bamwe muri bo bakaba bagikomeje kugira uruhare mu iterambere ryayo kugeza n’ubu. Muri abo harimo Edouard Barema, Chantal, Gaju Gashugi n’abandi bagize uruhare rukomeye mu kuyubaka no kuyigeza ku rwego iriho uyu munsi.

Kugeza ubu, Korali Patmos iyobowe na Vincent Ngirikiringo nka Perezida, mu gihe Aimable Niyonzima ari umwe mu bayobozi bayo ndetse akaba n’umutoza w’amajwi umaze igihe kinini ayifasha mu kuzamura ireme ry’umuziki wayo.

Mu myaka yose ishize, Korali Patmos yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake, zirimo “Mfite Ibyishimo,” “Mfite Ibyishimo,” “Isi Irashaje,” “Ur’Uwera” ndetse na “Ihumure”, zakomeje kubera benshi isoko y’ihumure, ibyiringiro no gukomera mu rugendo rw’ukwizera.

Abifuza kuzitabira iki gitaramo bashyiriweho ibyiciro bibiri by’amatike. Itike ya Standard igura 25,000 Frw, mu gihe iya Premium igura 100,000 Frw.

Amatike ari kuboneka hakoreshejwe kode ya 55022*103#, ndetse anagurishirizwa ku rubuga rwa www.patmoschoir.com.

Mu gihe habura iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, abakunzi ba Gospel n’abakunda Korali Patmos bakomeje kugaragaza amatsiko yo kuzitabira uyu munsi utegerejwe, uzarangwa no kuramya, guhimbaza no gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30 rwabaye urw’umugisha kuri benshi.

Reba indirimbo ya Korali Patmos yitwa mfite ibyishimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *