TOP7 Gospel Song of The Week: Indirimbo Nshya Zikomeje Gukora ku Mitima ya Benshi Zigufasha Kwinjira muri Weekend Uhimbaza Imana
Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugira uruhare rukomeye mu kubwiriza ubutumwa bwiza no guhumuriza benshi, iki cyumweru cyaranzwe n’isohoka ry’indirimbo nshya z’abahanzi n’amakorali atandukanye, buri wese azanye ubutumwa bwubaka ukwizera, icyizere ndetse no gukomeza abakunda Imana.
Dore zimwe mu ndirimbo zageze hanze muri iki cyumweru nuburyo zikurikirana:
1. SINAMASHAKA – True Promises (Official Music Video)
Itsinda True Promises ryashyize hanze indirimbo “SINAMASHAKA”, igaruka ku muntu wafashe icyemezo cyo gukurikira Imana atagishukwa n’ibigeragezo cyangwa iby’isi.
2. ARAGANJE – Josh Ishimwe
Umuhanzi Josh Ishimwe yazanye indirimbo “ARAGANJE”, irata ubwami bw’Imana, yibutsa ko Imana ari yo ifite ubushobozi busesuye kandi ko iganje ibihe byose.
3. NI WE MUGISHA UKOMEYE – Shalom Choir (Official Music Video)
Shalom Choir yashyze hanze indirimbo “Ni We Mugisha Ukomeye”, indirimbo ishimangira ko umugisha nyakuri ukomoka ku Mana, ikanahamagarira abantu kuyiringira aho kwiringira iby’isi.
4. YANKIJIJE BURUNDU – Jado Sinza & Esther
Abahanzi Jado Sinza na Esther bahurije hamwe imbaraga muri “Yankijije Burundu”, bavuga ku gakiza gahabwa n’urukundo rwa Yesu Kristo, rukiza umuntu icyaha kandi rukamuhindurira ubuzima.
5. URUKUNDO RWAWE – Mesiya | New Melody Choir
Korali New Melody ibinyujije muri “Urukundo Rwawe”, iririmba ku rukundo rw’Imana rutagira iherezo, rukomeza kandi rugahumuriza abayiringiye mu bihe byose.
6. MU IJURU – Abahamya ba Yesu Choir (Kabeza SDA)
Korali Abahamya ba Yesu yo muri Kabeza SDA yashyize hanze indirimbo“Mu Ijuru”, indirimbo yibutsa abakristo ibyiringiro byo kuzabana n’Imana mu ijuru, ibashishikariza gukomeza urugendo rwo kwizera.
7. HIMBAZWA – Muhima Choir
Muhima Choir nayo yagejeje ku bakunzi babo indirimbo “Himbazwa”, ihamagarira abantu guhimbaza no guha icyubahiro Imana kubera imirimo ikomeye ikora mu buzima bw’abayo.
Iki cyumweru cyongeye kugaragaza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ukomeje gutera imbere, aho abahanzi ku giti cyabo n’amakorali bakomeje gukoresha impano zabo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu banyuze mu ndirimbo zifite amagambo yubaka ukwizera, atanga ihumure kandi ahamagarira abantu kwegera Imana.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje gusabwa gushyigikira aba bahanzi n’amakorali binyuze mu kureba amashusho y’izi ndirimbo ku mbuga zitandukanye, kuzisangiza abandi no gukomeza kubafasha mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.
